RFL
Kigali

Barbara Bush na George H. W. Bush umuryango ufite amateka y’urukundo kurusha indi muri White House

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:18/04/2018 14:33
1


Ku myaka 73 bamaze babana nk’umugore n’umugabo, Barbara Bush na George H.W.Bush banditse amateka nk’umuryango wa Perezida wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika umaranye imyaka myinshi ushakanye.



Umuryango wa John Adams na Abigail Adams ni wo wari ufite aka gahigo ko kumarana igihe kinini barashakanye, mu miryango yabaye mu nzu y’abayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (white house). John Adams yabaye Perezida wungirije wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aba kandi na Perezida wa 2 w’iki gihugu mu mateka yacyo, nyuma y’aho iki gihugu cyari kimaze kwigobotora ingoma y’ubukoloni bw’abongereza.

Ubwo aheruka kuganira n’ikinyamakuru Alumnae magazine mu mwaka ushize wa 2017, Barbara Bush yatangaje ko n'ubwo ashaje ariko agikunda umugabo we. Nk’abandi bose Barbara Bush yabwiye iki kinyamakuru ko mu rukundo rwabo bahuye n’ibigeragezo byinshi cyane ko bari barashakanye bose bakiri bato cyane ,gusa kuko bose babaga bashyize imbere umuryango wabo ndetse banifuza kuwitangira muri byose byatumye babasha kurenga ibi bibazo byabo. Ku myaka 16 gusa ubwo Barbara yari mu kiruhuko gito cy’amashuri yisumbuye yaje guhurira mu birori na Bush wamurushaga umwaka umwe gusa.

Imbyino y’ijoro rya noheri yahinduye ubuzima bwose

Yaba Barbara na Bush nta n'umwe wari uzi undi, mu ijoro rimwe ku munsi mukuru wa noheri bahujwe n’inshuti bari bahuriyeho, batangira kubyinana, nyuma y’iminota 15 gusa buri wese yari yamaze gukunda undi. Barbara wivugiraga iby’urukundo rwe aganira n’iki kinyamakuru Alumnae magazine,yanatangaje ko nyuma y’icyo gihe batangiye kumenyana cyane ndetse buri wese abwira ababyeyi be ko yahuye n’umuntu w’ingenzi. Barabara Bush na George Bush bashakanye mu mwaka 1945, mu gihe cy’intambara ya 2 y’isi yose ubwo Barbara yari afite imyaka 20 gusa.

“Nashakanye n’umugabo nasomye bwa mbere mu buzima bwanjye”Barbara

Barbara Bush na George Bush babyaye abana 6  barimo na George W. Bush wayoboye Leta Zunze ubumwe z’Amerika imyaka 8, na Jeb watsinzwe amatora mu ishyaka rye ry’abarepubulikan mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka mwaka wa 2016. Barbara Bush na George Bush kandi bafite abuzukuru 17 ndetse n’abuzukuruza 7. Mu mwaka wa 2012 ubwo yari abajijwe n’umwuzukuru we uwo yifuza ko yajya mu ijuru mbere ye na Barbara, George H.W. Bush yasubije ko Barbara amutanze yumva atabyihanganira, ahari bajyana, icyakora nyuma y’urupfu rw’umugore we kugeza ubu ntacyo aratangaza.

Barbara Bush yitabye Imana ku myaka 92 azize uburwayi, ni nyuma y'iminsi micye yanze kongera gufata imiti yagombaga kumwongera amahirwe yo kubaho. Icyakora inshuti y’amagara, akaba n’umuyobozi w’abakozi be w’igihe kirekire Jean Becker, yatangaje ko Barbara yitabye Imana George Bush amufashe mu kiganza, kugeza ubu afite agahinda kenshi.

Barbara na Bush ni bo babyeyi bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashoboye kubona umwana wabo (George W.Bush) aba perezida w’iki gihugu.  John Adams na Abigail bapfuye mbere imyaka 8 mbere y’uko umuhungu wabo John Quincy Adams aba perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amwe mu mafoto agaragaza amateka y’urukundo rwabo


Barbara na George bakimenyana


 Barbara na George bambikana impeta mu 1945

george w. bush, barbara bush and george h.w. bush

 Mu 1947 Barbara na George bakimara kwibaruka imfura yabo

george, pauline, barbara bush and george h.w. bush

 Barbara na George mu 1949, nyuma yo kwibaruka ubuheta

barbara bush and george h.w. bush and sons

Barbara na George n'abana babo mu 1959

barbara bush and george h.w. bush 1966 congressional run

Barbara na George mu mwaka 1962 

barbara bush and george h.w. bush 1974 china

Mu 1974 ubwo George Bush yari yagizwe Ambasaderi wa USA mu Bushinwa

1989 inauguration ball barbara bush and george h.w. bush

Barbara na Bush mu 1989, Bush yinjiye muri White House 

barbara bush and george h.w. bush 2017 super bowl

Barbara na George Bush mu mwaka wa 2017 bajya gutura i Houston aho Barbara yaguye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Mwabanye neza Nyagasani yakire uwo nyakwigendera amwagurire imva





Inyarwanda BACKGROUND