Abanyarwanda baraburirwa n’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge aho basabwa kugira amakenga cyane kubera ibiribwa byaturutse mu gihugu cya Hongiriya birimo ibivungukira by’amacupa, ibi bikaba byaroherejwe mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bitanyukanye byo muri Afrika.
Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru iki kigo c’igihugu gitsura ubuziranenge cyashyize ahagaragara, ibyo biribwa birimo ibivungukira by’amacupa biri mu bwoko bw’imbuto (Cherries), bikaba bipfunyitse mu majagi y’ibirahure, bikaba bizwi ku izina rya “Everyday”.
Dr Mark Cyubahiro Bagabe; umuyobozi w'ikigo gitsura ubuziranenge (RBS)
Ibyo biribwa bizwi ku izina rya “everyday” bifite batch no. 10652, buri jagi ikaba ifite uburemere bwa garama 680, bikaba bizarangira ku italiki ya 31/12/2016 (Expiration), bigaragara ko byakorewe mu gihugu cya Hongiriya (Hungary) bikozwe na sosiyete yitwa Parmen Konservipari Zrt.
Nk’uko bikomeza bisobanurwa muri iri tangazo ryashyizweho n’ Umuyobozi Mukuru w’iki giko Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, abacuruzi, abahagarariye abacuruzi muri za gasutamo, abaguzi ndetse n’abaturarwanda bose muri rusange barasabwa kwirinda ibyo biribwa kandi babibona bakamenyesha inzego bireba kugirango abanyarwanda bose hafatanye kurwanya ibyo biribwa bishobora kwangiza ubuzima bwabo.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO