Hashize iminsi abantu batandukanye cyane cyane abanyamadini bavuga ko hari ubuhanuzi bahawe n’Imana ikabaha ubutumwa bageza kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, gusa Perezida Kagame we yaje gusanga bamuhenda abasaba ko bajya babwira Imana ikivuganira nawe itabaciyeho.
Ubwo Perezida Paul Kagame kuwa gatanu tariki 25 Nyakanga 2014 yaganiraga n’urubyiruko rwiga mu mahanga rumaze ibyumweru bibiri mu ngando mu kigo cya Gabiro, yaje kubazwa n’umwe muri abo banyeshuri icyo avuga ku bahanuzi maze atangaza ko ibyo atabizi, bitari mu murongo we kandi ari ibintu bimurenze, ari nabwo yaje kuboneraho avuga ko yabasabye kujya babwira Imana ikamwibwirira itabaciyeho kuko bamuhenda.
Abajya bahanurira Perezida Kagame ngo yaje gusanga ari ikinyoma
Kagame ati: “Njye ibyo guhanura byo nakubwira ko ntabizi, izo ni powers (imbaraga) zirenze iziri muri constitution (itegeko nshinga), ibyo birandenze ntabwo mfite uko nabisobanura. Ibyo ntabwo biri muri category yanjye yo ku isi hano, abahanuzi ibyo ni ukwemera kundi kutari mu murongo wanjye. Ibijyanye no kwemera, n’Imana n’ubuhanuzi, ibyo ni ibindi bindenze…”.
Perezida Paul Kagame yasanze bamuhenda, abatuma ku Mana ngo ijye imwibwirira itabanyuzeho
Perezida Paul Kagame kandi avuga ko abantu bagiye bamuhanurira akaza kubatuma ku Mana ko bayibwira ikajya ibimwibwirira. Aha akaba yaragize ati: “Hari abantu bajyaga baza kundeba kuva nkiri mu buyobozi bundi n’aho mbereye Perezida, nahoraga mbona abantu bambwira ko bashaka kumbona, ko banzaniye ubutumwa bw’ubwo buhanuzi, banzaniye ubutumwa bw’Imana yavuganye nabo ikabantumaho, ariko ngeze aho numva atari byo. Ndababwira nti niba koko muvugana n’Imana, ubutaha niyongera kubantumaho muzayimbwirire ko nshaka kwivuganira nayo! Kubera ko yampa inshingano kandi yarangiza ntimvugishe? Ubu ugirango ndi aha, nyobora abantu, si abantu b’Imana nkanjye nk’uko ndi umuntu w’Imana? Byashoboka bite? Niho namenyeye ko hagomba kuba harimo ikinyoma, kubera ko Imana ntabwo irobanura, kandi akazi twese dukora byitwa ko ari akayo, nonese njye nayobora abantu yarangiza ikajya kuvugisha abo bantu ntimbwire? Abo bantu bajyaga baza kubimbwira narababwiye nti mwe murampenda, mwebwe muzambwirire iyo Mana yanyu muvuga ibantumaho ko nanjye ndi uwayo, ndashaka kwivuganira nayo.”
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO