RFL
Kigali

Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Police FC Itangishaka aravuga imyato irushanwa rya Copa Coca Cola ryamugejeje muri Police FC

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:21/05/2015 20:15
0


Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Police FC, Thierry Itangishaka akomeje gushima irushanwa rya Copa Coca Cola ritegurwa n’ uruganda rwa Bralirwa biciye mu kinyobwa kidasembuye cya Coca Cola, ryamufashije kuba umukinnyi mwiza ndetse ubu akaba yaramaze kugera mu ikipe ya Police FC ikina mu kiciro cya mbere muri shampiyona y’ u Rwanda.



Uyu musore w’ imyaka 19 y’ amavuko yakinnye irushanwa rya  Copa Coca Cola mu mwaka w’  2013 ari nabwo yegukanaga iri rushanwa ari kumwe na  Lycee de Kigali nyuma yo kwihererana ikipe ya Musanze bakayitsinda ibitego 3-1.

Nyuma yo kwitwara neza akagaragaza impano ye biciye muri iyi mikino yaje kubengukwa maze abona amahirwe yo kujya muri Afurika y’ Epfo kugirango akarishye ubumenyi mu gukina umupira w’ amaguru. Nyuma yaje kwerekeza mu ikipe ya Interforce ibarizwa mu kiciro cya kabiri, mbere yo kwerekeza muri Police FC mu kiciro cya mbere ndetse akaba yaranakiniye ikipe ya Police FC ubwo yahuraga na Amagaju

Thierry Itangishaka yagize ati: “ Twatsindiye igikombe ku rwego rw’ akarere mu mujyi wa Kigali mbere y’ uko dutsindira igikombe ku rwego rw’ igihugu. Nyuma yaho natoranyijwe kuzajya mu mahugurwa muri South Africa hanyuma ndokomera.”

“ Iyi mikino isaba kugira imyitwarire myiza hanyuma ukagerageza gukora cyane, ni imikino ifasha abakinnyi bakiri bato kugera ku nzozi zabo no gutegura ejo hazaza habo. Copa Coca Cola idufasha kumenya no gukunda umupira w’ amaguru, no kugira ubuzima bwiza, kunguka inshuti no kugera ku ndoto zacu.”

“Copa Coca-Cola irenze imikino. Ni amahirwe ku bakiri bato yo gukina umukino bakunda, iyo ntaza gukina iyi mikino, sinashoboraga kuba ndi muri Police uyu munsi. Ndashishikariza abakiri bato gukunda iri rushanwa kuko rizabafasha kuzamura impano zabo.”

copa coca cola

Irushanwa rya Copa Coca Cola rimaze kuzamura impano zitandukanye

Imikino ya ½ cy’ iri rushanwa iteganijwe kuba mu mpera z’ icyumweru gikurikira. Nyanza, Kamonyi, Rutsiro na  Bugesera niyo yabonye itike yo gukina ¼ cy’ iri rushanwa mu bakobwa naho mu bahungu Nyamagabe, Muhanga na Nyarugenge nizo zizakina iyi mikino.

Muri iri rushanwa rya Copa Coca-Cola kandi itsinda rya Urban Boys (Humble G, Nizzo and Safi) rikunzwe cyane muri iyi minsi rijyana n’ itsinda ritegura aya marushanwa aho aba yabereye hose kugirango risusurutse urubyiruko ruba rwitabiriye iyi mikino ndetse rinabakangurira gukunda umupira w’ amaguru muri rusange.

 urban boys

Itsinda rya Urban Boys rikunze kuba risusurutsa abitabiriye iyi mikino aho ibera hose

Copa Coca-Cola yatangiye mu mwaka wa 2009 mu Rwanda ndetse rikaba ryaranabaye uburyo bwo kuzamura impano z’ abakinnyi bakiri bato batabashaga kubona amahirwe yo kwigaragaza ngo bazamure impano zabo.

Ni irushanwa ritegurwa rikanaterwa inkunga n’ uruganda rukora ibinyobwa rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Coca-Cola , ifatanyije na Minisiteri y’ Uburezi (MINEDUC) ndetse n’ ishyirahamwe ry’ imikino y’ ihuza ibigo by’ amashuri(RSSF).

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND