RFL
Kigali

Umubyeyi Mukamudenge uri mu kiruhuko cy’izabukuru nawe yatsindiye miliyoni 5

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/11/2015 14:48
1


Mukamudenge Enatha uri mu kiruhuko cy’izabukuru yatsindiye Miliyoni eshanu z’amanyarwanda muri Tigo Bonane. Uyu mubyeyi w’i Huye avuga ko yakoresheje amafaranga atarenga ibihumbi bitatu kuko yagendaga akoresha ijana,gutyo gutyo.



Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mukamudenge Enatha yagize byinshi atangaza.

1.Twibwire, utubwire amazina yawe, aho utuye, n’icyo ukora.

 “ Nitwa Mukamudenge Enatha, ntuye mu karere Huye, ndi muri pansion “ikiruhuko kizabukuru“

2. Tigo Iguhamagara n’ijoro, ukumva watsindiye "miliyoni 1 wabyakiriye ute?

Enatha: “Nabanje gutekereza ko ataribyo ndongera ndababaza niba koko ari byo ariko mpita  nibuka ko nigeze gukina muri promosiyo ya Tigo Bonane.

3. Ese aya mafaranga utomboye azayakoresha iki?

Enatha: “Ngomba kubitekerezaho kuko urabona ko ari amafaranga aje ari menshi kandi aziye rimwe.”

4. Poromosiyo wayimenye gute? Tigo umaze igihe kingana iki iyikoresha?

Enatha: “Nabyumvise bwa mbere kuri Radio ariko nongera no kubibona muri message ya Tigo. Ntangira kwitabira iyi promosiyo urebye  guhera ku italiki ya 8 Ugushyingo. Nsanzwe mfite umurongo wa Tigo kuva yatangira gukorera mu Rwanda, nkaba narayikundiye ko iduha ama pack yo guhamagara ahendutse.

5. Wakoresheje angahe se?

Enatha: “Nakoresheje nk’amafaranga atarenze 3,000. Nagendaga nshyiramo 100, 100, gutyo gutyo.

6. Ese uzakomeza ukine?

Enatha: “ Kuko byemewe nzakomeza.”

7. Ese ni iki wabwira abantu bakiri gushidikanya bunva ko nta mahirwe yo gutsinda babona?

Enatha: “Nibagerageze amahirwe nabo. Nanjye narashidikanya mbere,ariko abantu bose nababwira ko bapima amahirwe yabo byose birashoboka.”

Gerageza amahirwe nawe

Hamagara 155 ushobora kuba umunyamahirwe utsindira ibihembo  byinshi ndetse na cash zishyushye.

Niba uturagura simukadi ya Tigo, gira vuba aya mahirwe atagucika.

Iyo uhamagaye 155, bagukata Frw 100 ugahabwa iminota 2 yo guhamagara, na sms 3 byose bihwanye na Frw 100

Iyo uhamagaye nta kindi usabwa usibye kumva ibisobanuro bya promosiyo.

Ushobora no kwohereza Ijambo bonane kuri 155.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mutiganda alex8 years ago
    twishimiye ibyiza tigo ikomeje kutugezaho nkabanyarwanda bakoresha uyu muyoboro wayo twekubihanga amaso ahubwo natwe tugerageze amahirwe murakoze





Inyarwanda BACKGROUND