RFL
Kigali

Tecno Mobile: Type-C USB umugozi wagufasha gusharija telefone mu buryo bwizewe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:31/10/2016 17:49
0


Hari ubwoko burenze bumwe bw’imigozi ifasha mu gusharija amatelefone agendanwa ariko ubwo bwose nta na bumwe bufite ubushobozi n’ubuziranenge nk’umugozi(USB/Universal Serial Base) yo mu bwoko wa ‘C’(Type- C USB) kuko uyu ufasaha mu gushariza telefone yawe mu buryo butunganye atari ugupfa kuzuza telefone huti huti gusa.



Abakunda ndetse bakumva uburyohe bw’ikoranabuhanga bamaze kubona ubwiza bwa Type –C USB kuko uwakoresheje Type-C USB niwe uhita amenya uko ikoranabuhanga rikora.

 

Type C USBNi ibihe bidasanzwe ku mugozi ushariza wa Type-C USB ?

Imigozi isharija yo mu bwoko bwa Type-C USB, ni igikoresho gisanzwe gikoreshwa n’abafite amatelefone agezweho (Smart Phone), gusa mu kuyitunga hari bimwe mu byiza badashobora kubura kuri uyu mugozi nawe ugezweho mu kubafasha igihe bashaka gusharija amatelefone yabo.

 Dore ibyiza bya Type-C USB:

1.Ntabwo Type-C USB igorana kwinjira muri Telefone

Iyi USB ntitera ibibazo igihe ushaka kuyicomeka muri telefone. Iyi USB ntishobora kuzatuma habaho kwangirika k’umwanya wagenewe gusharija kuri telefone yawe. Type-C USB ifite umutwe umwe wo gusharirijaho kandi iyo wamaze kuyihuza na telefone iyishariza mu buryo bunoze.

2.Ifite urwego rwa 3.1 inasharija yihuta

Kimwe mu bintu bizagushimisha igihe utunze umugozi wa Type-C USB nuko uzizihirwa n’urwego rwayo mu gusharija rwa 3.1 kuko ifite umuvuduko wa 10Gbps. Uyu muvuduko mu gusharija ukubye kabiri uwa USB ziba ziri ku rwego rwa 3.0 (USB zisanzwe). Muri macye nta yindi USB wasangana umuvuduko wa 10 Gbps uretse Type-C USB.

 3. Ni akarusho kiyongera ku bwiza bwa TECHNO Phantom6

USB yo mu bwoko bwa ‘C’ (Type-C USB) ifatwa nk’inyongera isanga ubwiza n’agaciro ka TECNO Phantom6 kuko ababitunze byombi ntacyo babinenga bigendanye n’umumaro bifite ndetse n’uburyo buri kimwe kigaragara inyuma.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND