Sosiyeti 2 z’itumanaho, Tigo na Airtel zamaze gutangiza igerageza rigamije guhuriza hamwe uburyo bwo kohererezanya amafaranga hagati y’abakiriya bakoresha imirongo y’aya masosiyeti yombi Airtel Money na Tigo Cash .
Iri gerageza rikaba ryatangiriye kuri numero zimwe na zimwe z'abakiriya b’izi sosiyeti zombi. Abari gukorerwaho igerageza bashobora kohererezanya amafaranga no kuyakira ntazindi nzira biciyemo. Iri gerageza nirirangira, yaba abakoresha Tigo cyangwa Airtel Rwanda bazajya babasha kohererezanya amafaranga ntayindi nzira biciyemo. Tano Oware umuyobozi w’agateganyo wa Airtel yatangaje ko Airtel yishimiye ubufatanye na Tigo mu guhuza imirongo yo kohererezanya amafaranga, yemeza ko ari igikorwa cyiza kizafasha abakiriya b’amasosiyeti yose.
Tongai Maramba, umuyobozi wa Tigo we yatangaje ko kohererezanya amafaranga hakoreshejwe telefoni ngendanwa bishobora kugira umumaro munini mu guhindura ubuzima bwa benshi. Tongai Maramba yatangaje ko yishimiye ko bagiranye ubufatanye na Airtel mu bigendanye no kohererezanya amafaranga (Interoperability).
Nyuma y’igihugu cya Tanzaniya, u Rwanda rubaye igihugu cya 2 izi sosiyeti zigiye gukoreramo iki gikorwa cyo guhuza imirongo yo kohererezanya amafaranga . Chidi Okpala umuyobozi wa Airtel muri Africa yatangaje ko mbere y’uko umwaka urangira bazaba bakoze n’ubundi bufatanye mu bindi bihugu. Congo kikaba aricyo gihugu izi kompanyi zombi zizakurikizaho ubu bufatanye mu kohererezanya amafaranga hagati y’abakiriya babo.
Kohererezanya amafaranga hakoreshejwe uburyo bwa telefoni ngendanwa(mobile money) byagiye bigirira akamaro abantu benshi banyuranye babukoresha kugeza ubu. Mu kwezi k’Ukuboza 2010, abantu miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindi nibo bari bamaze gufunguza amakonti yo kubitsa no kwakira amafaranga kuri telefoni. Kuri ubu mu Rwanda hose harabarirwa miliyoni 5 n’ibihumbi Mmagana atanu by’abantu bakoresha uburyo bwa Mobile money.
TANGA IGITECYEREZO