RFL
Kigali

Think, ifatanyije na Tigo yatayangaje amatsinda 4 yahisemo kuzafasha

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:14/10/2014 15:35
0


Kuri uyu wa 8 Ukwakira, 2014, Think, kimwe mu bigo biteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika ryatangaje amatsinda 4 yatsindiye gufashwa. Aya matsinda akaba ari amatsinda akora ibijyanye no guhanga udushya, ikoranabuhanga ndetse n’ibigo byikorera byerekana uko Afurika igendda itera imbere.



Buri tsinda muri ayo 4 rikaba ryahawe amadorali ya Amerika angana na 1500 ndetse na internet ya Tigo y’ubuntu bazakoresha muri Afurika yose, kugira ngo babashe kuzamura ibikorwa byabo mu buryo buboroheye ndetse banakorane n’abafatanyabikorwa babo.

Tongai Maramba, umuyobozi wa Tigo yagize ati “Amatsinda twahisemo muri gahunda ya Think ni amatsinda akora ibijyanye no guhanga udushya bakoresheje ubwenge bwabo. Ni abantu bafite umwete ku murimo wabo ngo batere imbere ku rwego rw’umugabane wose. Nyuma yo gusubiramo ibitekerezo by’abari badusabye ubu bufasha twafashe abari bafite ibitekerezo bitanga icyizere kurusha ibindi.”

Abatsinze ni aba bakurikira

Beliaa, Egypt:  www.beliaa.com

Beliaa ni ikigo gikoresha porogaramu yo muri telefoni ifasha abantu kugendera mu muhanda ribarangira aho bajya rinababwira aho bageze ndetse n’uko umuhanda wifashe bakunze kwita “GPS”. Iri tsinda rikaba ryaratangiye gukora mu mwaka wa 2012 ritangijwe n’uwitwa Amgad Morgan nyuma rigenda ryaguka buhoror buhoro mu mujyi wa Cairo.

Cribpark, Nigeria: www.cribpark.com

Cribpark ni itsinda rikora ibijyanye n’ibishushanyo mbonera by’amazu n’imiturire ndetse ikanahuza abafite amazu n’abashaka kuyagura cyangwa kuyakodesha. Ryatangijwe na Dare O. Pius afatanyije na Oaldapo Ayo. Iri tsinda rigizwe kugeza ubu n’aban tu 8 rikaba rigenda ryaguka aho ririmo no kubaka iduka rizajya rikoreramo.

PollAfrique, Ghana: www.pollafrique.com

PollAfrique ni ikigo cy’ubushakashatsi cya Afurika aho gifasha abantu mu kubereka no kuborohereza ubushakashatsi butandukanye baba bakora. Iki kigo kikaba cyaratangirijwe mu ishuri M.E.S.T (Meltwater Entrepreneurial School of Technology) muri Ghana kikaba kiyoborwa na Samuel Dzidzornu.

TorQue, Rwanda: www.torque.co.rw

TorQue itanga ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga ku bacuruzi mu kugeza ko baguzi ibicuruzwa bifuza haba ibyo kunywa no mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho. Muri rusange ikaba yarashyiriweho korohereza abacuruzi kugeza ku baguzi ibyo bifuza. Yanshinzwe na  Jean Niyotwagira itangirira i Kigali mu Rwanda, ikaba ifite igitekerezo cyo gukomeza kwagura ibikorwa byayo.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND