RFL
Kigali

TECNO Mobile yatembereje mu ndege abanyamahirwe 2 ba mbere Charlotte na Constantin

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/07/2016 13:19
1


Nyuma yo gushyira hanze terefone y’agatangaza ‘Camon C 9’, Tecno Mobile yatembereje mu ndege abanyamahirwe babiri harimo uwahize abandi mu gufata ifoto nziza ndetse n’undi wagize uruhare mu gutoranya ifoto nziza.



Charlotte Ntakirutimana w’i Rusizi wari watembereye i Kigali, yaje gusekerwa n’ayo mahirwe nyuma y’igihe gito yari amaze aguze Camon C 9. Yariye umunyenga mu ndege abikesha kuba yaratoranyije ifoto nziza mu zari mu ipiganwa.

Ashimwe Constantin ni umusore ukiri muto wagize amahirwe yo gutemberezwa mu ndege nyuma yo gufotora ifoto yabaye iya mbere. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Constantin yavuze ko bimushimishije cyane bikaba bizamufasha gukabya inzozi afite mu bijyanye no gufotora.

Kuri uyu wa 24 Nyakanga 2016, Constantin na Charlotte bariye umunyenga mu ndege, batemberezwa umujyi wa Kigali bari mu kirere muri kajugujugu. Ubuyobozi bwa Tecno Mobile buvuga ko terefone ya Camon C 9 ifite camera yihariye akaba ariyo mpamvu ariyo bahisemo gukoresha mu gufotora kugirango bagaragaze amafoto avuga mu kwerekana ibyiza bitatse u Rwanda. Ni irushanwa ryateguwe na TECNO ku bufatanye na Afrifame Pictures.

Iyi telefone ya “Camon C9”, ifite Mp13 kuri Camera y’imbere ndetse n’inyuma ku buryo aho wafatira ifoto cyangwa ishusho biba bimeze nko gukozaho. Iyi telefone ya Camon C9 ifite Camera ushobora gukaraga kuri degree (Degree) 360 ushaka gufata ifoto akaba ariyo mpamvu iyo ufite iyi terefone udashobora gukenera indi camera iyo ariyo yose.

Amwe mu mafoto ya Charlotte na Constantin ubwo bari bagiye ku kibuga cy'indege i Kanombe

Tecno MobileTecno Mobile

Tecno Mobile

Constantin ni umusore uzobereye mu gufotora

Tecno MobileTecno MobileTecno Mobile






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ibuka malachie7 years ago
    Nibyiza cyan noe ubwo iyo foto yafotowe umuntu ayishakak yayirebera he?





Inyarwanda BACKGROUND