RFL
Kigali

Resitora Fantastic yagabanyirije abayigana ibiciro by’amafunguro, ibitaramo bya Orchestre Impala birakomeje

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/02/2017 11:47
0


Iyo uvuze Resitora Fantastic buri wese uba mu mujyi wa Kigali cyane cyane ukunda gusohoka ahita amenya neza aho uvuze bitewe ni uko iyi resitora imaze kubaka izina hano mu mujyi wa Kigali. Ni resitora ikorera mu Mujyi wa Kigali munsi y’inyubako ya Kigali City Tower (KCT) imbere ya sitasiyo Kobil.



Resitora Fantastic izwiho kugira amafunguro y’amoko yose harimo n’ayo abantu baba barategetswe na muganga nk’uko ubuyobozi bw’iyi Resitora bubitangaza. Ayo mafungoro aba arimo aya kizungu, aya kinyafurika n’indyo gakondo za Kinyarwanda. Ku muntu ushaka kwica akanyota nabwo biba byoroshye kuko haba hari ibyo kunywa by’amoko atandukanye.

Promotion iri muri Resitora Fantastic iteye gute?

Muri iyi minsi Resitora Fantastic iri gutanga promotion idasanzwe izamara amezi abiri ikaba yaratangiye gushyirwa mu bikorwa kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Gashyantare 2017 aho guhera ku isaha ya saa yine za mugitondo(10h) kugeza saa munani(14h), ifunguro ryabo (buffet) baritanga ku mafaranga igihumbi n’amaganatanu gusa y’u Rwanda(1500Frw) aho kuba ibihumbi bibiri (2000frw) nkuko byari bisanzwe.

Resitora Fantastic igira gahunda yo kwerekana imipira yose y’i Burayi n’iy’ahandi hose haba shampiyona iryoshye muri ruhago ndetse no mu yindi mikino inyuranye. By’umwihariko Orchestre Impala izajya ikorera muri Fantastic ibitaramo 2 mu cyumweru bizajya bikorwa buri wa kane na buri wa gatandatu. Iyi gahunda ikaba yarashyizweho mu rwego rwo kwegereza abakunzi ba muzika nyarwanda yo ha mbere cyane cyane abakunda Impala,

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND