RFL
Kigali

Remera-Muri“Tigo 4G Phone Festival’ benshi bari kuhakura smartphones ya macye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/03/2016 17:57
2


Kuri uyu wa gatanu tariki 18 Werurwe 2016 Tigo Rwanda yamuritse serivisi zitandukanye itanga zirimo terefoni za 4G n’ibindi bicuruzwa bigezweho binyuze muri Tigo Phone Festival igamije kumenyekanisha interineti yihuta ya 4G.



Iyi Festival ibaye ku nshuro ya kabiri, iyo kuri iyi nshuro yatangiye kuri uyu wa gatanu kuwa 18 Werurwe ikazasozwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2016 ikaba iri kubera i Remera kuri Service Centre. Abitabira iki gikorwa babona amahirwe yo kugura Smartphones za 4G zo mu bwoko bwa Samsung,Techno na Konka ku giciro kiri hasi ndetse babasha no gukoresha interineti yihuta ya 4G.Tigo Phones

Tongai Maramba umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda yavuze ko kugeza interineti yihuta ya 4G ku bafatanyabuguzi babo n’abanyarwanda bose muri rusange, bizaborohereza mu buzima bagakataza mu iterambere, bagakora neza ubucuruzi ndetse bakanidagadura.

Terefone za Tigo za 4G zifite interineti yuhuta yikubye inshuro enye kugera kuri gatanu interineti ya 3G. Urugero ni uko kuvana (downloading) indirimbo y’amashusho uyikura ku rubuga bitwara iminota 10 iyo ukoresheje interineti ya 3G ariko wakoresha iya 4G iyo ndirimbo ukayikuraho ukoresheje gusa igice cy’umunota umwe (35 Seconds).

Deogene Kamali yavuze ko atabashije kwitabira 4G phone Festival yabaye ubushize ariko kuri iyi nshuro akaba yishimiye kuyitabira. Yashimiye Tigo Rwanda kuba iri kuborohereza bakabona smartphones ku giciro cyoroheye buri wese.

Undi mukozi wa Tigo Rwanda, Pacifique Kanyankore yavuze ko intego za Tigo ari icyo Tigo ishyize imbere cyane ari ugutanga interineti yihuta ndetse bakabishyiramo imbaraga nyinshi. Kuva mu mwaka ushize kugeza ubu, ikoreshwa rya interineti mu Rwanda ryagize inyongera ingana na 5.5% ubu rigeze kuri 33.5%.

Ku bantu bakoresha umurongo wa Tigo, abashaka gukoresha interineti yihuta, bandika *310# bakabasha kugura Packs ya interineti ya 4G imara umunsi cyangwa imara ukwezi.

Amafoto yuko byari bimeze muri Tigo 4G Phone Festival kuri uyu wa gatanu

Tigo Phones

Tigo PhonesTigo PhonesTigo PhonesTigo PhonesTigo Phones






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • shyaka craver8 years ago
    tigo noneho sukutudabagiza gusa birarenze nawe ngwino remera wiguriri kandi udahenzwe
  • Ghjhhh8 years ago
    Ni remera hehe iri kubera?





Inyarwanda BACKGROUND