RFL
Kigali

Nyagatare: MTN yatanze Mituwele ku miryango 50 harimo umubyeyi ufite abana 15

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/09/2016 9:04
0


Mu rwego rwo kwegera abakiriya bayo, gusabana nabo, kubasobanurira imikorera ya serivisi batanga no kubateza imbere, MTN Rwanda yasuye abo mu karere ka Nyagatare ibagezaho inkunga y’ubwisungane mu kwivuza ku miryango 50 itishoboye yo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba.



Mu miryango 50 yahawe iyo nkunga na MTN Rwanda kuri uyu wa kane tariki 29 Nzeri 2016, harimo umubyeyi witwa Suzan Nyagato ufite abana 15. Uyu mubyeyi utuye mu murenge wa Matimba mu mudugudu wa mbere,wavuze ko mu buzima bwe akoresha umurongo wa MTN gusa, yavuze ko mu bana 15 afite, abana 8 gusa ari bo batangirwaga mituwele na Leta, abandi bakaba babagaho nta mituwele bagira. Yagize ati:

"Ubuzima nari mbayemo bwari buciriritse n'ubundi ariko kuko sinabashaga kubona amafaranga yo kubarihirira mituwele Leta yajyaga igerageza kumfasha ariko ntabwo abana banjye bajyaga babarihirira ijana ku ijana kuko yishyuriraga abana 8 abandi bagasigara. Nashimiye ko MTN yaturihiriye ubu twe dushobora kwivuza njye n'umuryango wanjye wose kandi ni ukuri nta kintu kiza nka mituwele.Nasanze niyo wahura n'ubuzima bubi bwose bubaho ariko ufite mituwele"

MTN Rwanda

Afite abana 15 akaba ashimira MTN imuteye inkunga

Nyuma yo guhabwa iyi nkunga benshi mu bayihawe barimo n’uyu mubyeyi Nyagato Suzan bishimye cyane bashimira MTN Rwanda ibagobotse bayisezeranya ko bagiye gukora cyane ubutaha nabo bakazaba bafasha abandi. Mushabe Claudian, umuyobozi w'umurenge wa Matimba yavuze ko abafashijwe ari abatishoboye bari barabuze uko babafasha bose.

Mushabe Claudian yavuze ko MTN ibafashije kugabanya umubare w'abantu bapfa kubera kutagira mutuwele. Izo ndwara zirimo malariya ari nayo ikunze kugaragara cyane muri Matimba,hakiyongeraho n'izindi ziterwa ahanini ziterwa n'umwanda. Kuri ubu inzego zibanze zikaba zagahagurukiye kurwanya izi ndwara. Yahamagariye abaturage be gukora cyane ntibahore bateze amaboko ahubwo n'uzajya aza kubafasha ajye asanga hari icyo bafite.

Alain Numa wo muri MTN Rwanda yabwiye abanyamakuru ko gutanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye ari gahunda bakora buri mwaka aho bahitamo uturere tumwe na tumwe bitewe n’utuba tutaragerwaho n'iyo gahunda. Yavuze ko muri uyu mwaka wa 2016 bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango 500 mu gihugu hose. Iyi gahunda ikaba imaze gukorwa mu turere 5.

MTN Rwanda

MTN RwandaMTN Rwanda

MTN Rwanda

Nyagato Suzan yerekanye mituwele yahawe

MTN RwandaMTN Rwanda

Abanyeshuri bari baje kwihera ijisho

MTN Rwanda

Aba bayobozi ni bo bari bahagarariye MTN Rwanda

MTN Rwanda

Mushabe Claudian umuyobozi w'Umurenge wa Matimba

MTN RwandaMTN Rwanda

Mushabe yabwiye abanyamakuru ko Malariya ariyo ndwara yiganje muri Matimba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND