RFL
Kigali

MTN yongeye kwitwara neza mu kwiyongera kw’inyungu ku mugabane

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/06/2017 12:27
0


Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda ya MTN, yagize ibihe byiza mu gihembwe cyayo cya mbere muri uyu mwaka w’ 2017 aho ubwiyongere bw’ inyungu ku migabane yayo bwazamutse bukagera kuri 3% ugereranije no mu mwaka ushize wa 2016. Raporo yakozwe na RURA igaragaza ko iyi sosiyete ya MTN ihiga izindi mu kwinjiza umusaruro mu Rwanda.



Umuyobozi wa MTN Rwanda, Bart Hofker yemeza ko umusaruro uzarushaho kwiyongera mu gihembwe gitaha. Yagize ati ‘’ Tugambiriye kurushaho kunoza business yacu, bisobanuye ko tuzanoza uburyo bushya bunyuze abakiriya bacu kandi tukongera ubushobozi mu buryo bw’ imikoranire ari nabyo biduha icyizere cyo kuzatuzanira inyungu mu gihe kirekire.’’

MTN Rwanda ikomeje gusigasira izina ryayo inashimangira serivise nshya igenera abakiliya bayo harimo igezweho ya “Irekure Voice packs” yakiriwe neza n’abakiriya batari bake kandi ikaba itanga icyizere cyo kuzatera indi ntambwe mu gihembwe kiri imbere.

Uko imyaka itaha, MTN iba itegereje ubwiyongere bwo hejuru mu ikoreshwa rya telefone mu Rwanda kandi ikaba yaratangiye kongera ubushobozi mu miyoboro yayo ku kigereranyo kigera kuri 15% muri uyu mwaka.

Bitewe n’uku kwiyongera kw’ amafaranga yinjira hakoreshejwe telefone, MTN Rwanda ifite ejo heza harangwa n’iterambere rirambye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND