Mu kuganda wo kuri uyu wa 28 Werurwe,2015, MTN Rwanda yifatanyije n’abaturage bo mu kagari ka Gatunga, umurenge wa Nduba wo mu karera ka Gasabo.
Mu ikli gikorwa cyanagaragayemo abayobozi bakuru ba MTN waranzwe no guca imiringoti izafasha kurinda isuri n’ibindi byangiriza ubutaka n’ibimera bihateye.
Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Ebenezer Asante yatangaje ko yanejejwe cyane no kugira uruhare muri uyu muganda yagize ati “Iyi dukoreye hamwe, twizera neza ko tuzabona umusaruro ufatika ku bidukikije”
Annie Bilenge ushinzwe ibicuruzwa muri MTN na Ebenezer Asante umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda bavugana n'abaturage nyuma y'umuganda
Mu ntego za MTN harimo no kurinda ndetse no gushyiraho agaciro k’ubukungu haba kuriyo ubwayo ndetse no ku bagenerwabikorwa bayo babinyujije mu bikorwa biteza imbere ibidukikije ndetse n’abaturage muri rusange.
Abaturage n'abakozi ba MTN mu muganda
Asante yakomeje ati “Iyo tugize uruhare mu bikorwa biteza imbere isi turimo, duha agaciro ibidukikije binyuze mu mutungo kamere dufite, twizera ko turushaho kwimakaza umuco wo kwigira no kugirira akamaro ibidukikije”
Umukozi wa MTN mu kazi
Nyuma y’uyu muganda, MTN yahaye abaturage b’aka kageri inkunga y’amafaranga 100,000 azabafasha mu bikorwa byo kuvugurura ikibuga cyo gukoreramo siporo .
Abaturage ba Gatunga n'abakozi ba MTN mu biganiro nyuma y'umuganda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gatunga, Antoinette Yankurije yashimye cyane MTN ku gikorwa yabafashijemo cy’umuganda ndetse n’impano izabafasha kujya bakora siporo.
Yagize ati “Turanezerewe cyane kuko abaturage bagiye kujya babona aho bakorera imyitozo ngororamubiri. Ibi kandi bizafasha n’abana bato mu myidagaduro yabo.”
Antoinette Yankurije, umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari ka Gatunga yashimiye cyane MTN Rwanda
MTN kandi nyuma y’umuganda yasabye abawitabiriye gukomeza kubafasha mu kurinda ibikorwa MTN yashyize muri aka kagari nk’iminara n’ibindi.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO