Kuri iki Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2017 ni bwo mu mujyi wa Kigali haberaga irushanwa ngororamubiri ryitiriwe amahoro, irushawa ryarangiye igihugu cya Kenya kiganje mu bihembo byatanzwe. Mu bihembo bine (4) byatanzwe ku bahize abandi, sosiyete y’itumanaho ya MTN yatanzemo bitatu (3).
Muri iri rushanwa ry’uyu mwaka harimo ibyiciro bine (4) birimo; igice cya marato haba mu bakobwa n’abahungu ndetse n’igice cya marato muri ibyo byiciro (abahungu n’abakobwa).
MTN Rwanda yahembye uwabaye uwa mbere mu bahungu n’abakobwa muri marato (42 Km) inahemba umuhungu wahize abandi mu gice cya marato (21 Km). Icyiciro MTN itahembyemo ni umukinnyi w’umukobwa wahize abandi mu gice cya Marato (Half-Marathon) yatwawe na Nyirarukundo Salome.
Mu gaciro k’ibihembo, abakinnye igice cya Marato (Half-Marathon), abanganyije umwanya bagiye bahabwa agaciro k’amafaranga angana cyo kimwe no muri marato yuzuye (Full-Marathon).
Muri rusange hahembwe abantu 24 barimo abanyarwanda batandatu (6) abandi ari abakomoka muri Kenya.
Dore uko bagiye bahembwa n’ibihe bakoresheje:
ABAGABO:
Full Marathon (42 Km)
1.Chumba Gilbert ( Kenya/2h19’49”): 2.000.000 FRW
2.Kiyeng Edwin (Kenya/2h19’57”): 1.600.000 FRW
3.Tallam James (Kenya/2h20’00’): 1.400.000 FRW
4.Tarus David (Kenya/2h20’4”): 1.200.000 FRW
5.Elkanna Kibet (Kenya/2h21’59”): 1.000.000 FRW
6.Kipto Mathiew (Kenya/2h24’42”): 800.000 FRW
ABAGORE:
1.Rutto Beatrice (Kenya/2h46’38”): 2.000.000 FRW
2.Bundotich Pamela (Kenya/2h47’21”): 1.600.000 FRW
3.Sarah Jerop (Kenya/2h47’24”): 1.400.000 FRW
4.Too Fridah (Kenya/ 2h51’26”): 1.200.000 FRW
5.Sylvia Jemel (Kenya/2h51’46”): 1.000.000 FRW
6.Chebert Tenya (Kenya/2h52’52’): 800.000 FRW
Half Marathon (21 Km)
ABAGABO:
1.Bartile Kiptoo (Kenya/1h4’24”): 1.000.000 FRW
2.Ezekiel Kimeli (Kenya/1h5’38”): 700.000 FRW
3.Hakizimana John (Rwanda/1h5’48”): 500.000 FRW)
4.Bomen Josphat (Kenya/1h5’59”): 400.000 FRW
5.Niyonsaba Ferdinand (Rwanda/1h6’1”): 350.000 FRW
6.Kimei Moses (Kenya/1h6’6”): 300.000 FRW
ABAGORE:
1.Nyirarukundo Salome (Rwanda/1h15’28”): 1.000.000 FRW
2.Sheilla Chesang (Kenya/1h20’24”): 700.000 FRW
3.Mukasakindi Claudette (Rwanda/1h20’36”): 500.000 FRW
4.Yankurije Maritha (Rwanda/ 1h21’09’): 4000.000 FRW
5.Eleman Ziporar (Kenya/1h23’27”): 350.000 FRW
6.Musengimana Pelagie (1h32’33”): 300.000 FRW
Musengimana Pelagie wabaye uwa gatandatu mu bakobwa basiganwe mu gice cya marato
Eleman Ziporar yatwaye umwanya wa gatanu
Yankurije Marthe ahabwa igihembo yatsindiye atwara umwanya wa kane mu gice cya marato
Bagaragaza ibihembo byabo
Mukasakindi Claudette ahabwa igihembo
Cheilla Chesang (Kenya) ahamberwa umwanya wa kabiri
Nyirarukundo Salome yiyereka abafana mbere yo kwakira igihembo
Nyirarukundo Salome ashyikira igihembo
Hakizimana John wazamuye urwego uyu mwaka ugereranyije n'umwaka ushize kuko yabaye uwa gatatu mu gice cya marato mu gihe mu 2016 yabaye uwa 13
Hakizimana John amaze guhabwa igihembo
Kemei Moses ni we wabaye uwa gatandatu mu gice cyA marato mu bagabo ashyikirizwa igihembo na Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike
Uhereye ibumoso:Niyonsaba Ferdinand yabaye uwa gatanu, Bomen aba uwa kane mu gihe Kemei Moses yabaye uwa gatandatu
Bartile Kiptoo (Hagati) ni we watwaye igihembo gikuru mu bagabo bakinnye igice cya marato
Abali bari bafite akazi ko kugenzura gahunda banakurikiranya ibintu (Protocal Team)
Chebert Tanya wabaye uwa gatandatu mu bakobwa basiganwe muri marato yuzuye
Sylvia Jemel yaje ku mwanya wa gatanu
Rutto Beatrice (hagati) ni we watwaye marato mu bakobwa
Madame Jeannette Kagame ashimira abatwaye ibihembo
Elkana Kibet yabaye uwa Gatatu muri marato y'abagabo
Uhereye ibumoso: Kipto Mathiew, Tarus David na Elvana Kibet
Min.Uwacu Julienne ashyikiriza igihembo Tarus David
Kipto Mathieu ahabwa igihembo na Min.Uwacu Juleienne
Chumba Gilbert ni we watwaya marato mu bagabo
Madame Jeannette Kagame ashyikiriza igihembo Kiyeng Edwin wabaye uwa kabiri muri marato y'abagabo
Chumba Gilbert ashyikirizwa igihembo na Madame Jeannette Kagame
Madame Jeannette Kagame ubwo yari asoje umuhango wo gutanga ibihembo
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO