RFL
Kigali

MTN yashyize igorora abafatabuguzi bayo ikuraho amafaranga 10% ya serivise yatangwaga kuri Me2U

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/09/2017 17:53
0


Mu rwego rwo kunezeza abafatabuguzi bayo, guhera tariki 17 Nzeri 2017, sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda yakuyeho 10% by'amafaranga ya serivise yatangwaga kuri Me2U.



Nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bwa MTN Rwanda, iyi sosiyete y’itumanaho yongereye igihe umuntu yamaranaga ama unites ye, ndetse yoroheje uburyo bwo kohereza ama unites kuva ku mafaranga 100 kugera ku bihumbi 20.000, mu gihe wohereje amafaranga ayo ariyo yose uzajya ugabanirizwa 10%.

Me2u ni uburyo bworoshye bwashyizweho na MTN mu rwego rwo kugirango abafatabuguzi  bayo babashe koherezanya amafaranga bitagoranye. Mu gukoresha ubu buryo kanda*772# ukurikize amabwiriza.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya MTN Rwanda, Gaspard BAYIGANE avuga ko ubu buryo buje korohereza abafatabuguzi ba MTN Rwanda kohereza umubare munini w’amafaranga ku nshuti n’imiryango mu gihe ubusanzwe amafaranga yoherezwaga atajyaga ajya hejuru y’ibihumbi bitandatu gusa(6000) ni muri urwo rwego MTN yahise ikuriraho aba bakiliya 10% by’amafaranga bajyaga batanga.

MTN ivuga kandi ko yishimiye kuba ari yo sosiyete ya mbere izanye ubu buryo mu rwego rwo gufata neza abakiliya bayo. Gaspard BAYIGANE avuga kandi ko ubu buryo bwabanje gukorerwa igenzura ku buryo nta ngaruka mbi buzagira ku bafatabuguzi ba MTN Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND