RFL
Kigali

MTN Rwanda yazanye ‘Irebere nawe’, ituma ubasha kurebera Televiziyo muri telefoni yawe

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/12/2016 11:05
0


Mu rwego rwo gukomeza kudabagiza abafatabuguzi bayo ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga, MTN yazaniye abakiriya ‘Irebere nawe’, uburyo bushya ushobora gukoresha ukirebera televiziyo kuri telephone yawe kandi ku giciro cyiza.



Ubu buryo buzajya bufasha abafatabuguzi ba MTN  kureba ibintu bitandukanye no kubisangiza abandi kuri telephone zifite ikoranabuhanga rigezweho rya Android. Avuga kuri ubu buryo bushya, Gaspard Bayigane ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MTN yatangaje ko MTN TV izaniye abanyarwanda uburyo bwo kureba amashusho kuri telefoni zabo ndetse ikazibanda ku gutuma amashusho ya za televiziyo zo mu gihugu agaragara mu buryo bwihuse kurusha ayo hanze, nibura azaba ayakubye inshuro 2 mu kwihuta, ibi bigatuma abantu babona amakuru bashaka mu buryo bwihuse.

Ikindi cyiza MTN TV izanye ni uko abafatabuguzi bazajya babasha kwihitiramo imiyoboro (channels) bakishyura interineti guhera ku mafaranga 100 gusa. ‘Irebere nawe’ kandi izajya itanga uburyo ku bafite amashusho y’indirimbo, amafilime, urwenya za televiziyo n’ibidni kugira ngo bishyirwe aho abafatabuguzi ba MTN  babasha kubireba.

Uko wabona uburyo bwo gukoresha MTN TV-Irebere Nawe:

  1. Jya muri Google Android Play Store ushakishe MTN TV Rwanda App (mu minsi iri imbere abakoresha iOS AppStore nabo bizabageraho)
  2. Fungura MTN TV Rwanda App ushyiremo nimero yawe ya MTN
  3. Reba ibyo ushaka muri byinshi bagufitiye
  4. Hitamo bundle ushaka gukoresha kugirango utangire kureba amashusho ushaka

Uretse kwerekana amashusho kandi, MTN TV izaba ifite serivisi zo kwamamaza, ibi bizatuma abafatabuguzi babona uko bamenyekanisha ibyo bakora. Mu kwamamaza ubutumwa buzajya bugaragara mu gihe abafatabuguzi bafungura ibintu bitandukanye kuri MTN TV (run as in-app ads na popup ads). Iki ni ikindi kimenyetso cy’uko MTN  ishyira imbere guteza ikoranabuhanga rituma abanyarwanda babasha kugera ahantu hose ku isi batarinze kuva mu Rwanda ahubwo bakoresheje ikoranabuhanga MTN idahwema kuzana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND