Mu rwego rwo kwibuka ibikorwa byiza Nelson Mandela yakoze,Ambasade ya Afurika y’Epfo ibifashijwemo na MTN,CIMERWA,Mr Price,Africa General Trading Ltd,Engen,DSTV ndetse n’abanyafurika y’epfo batuye mu Rwanda,bakoze igikorwa cyo gufasha abana babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA barerwa n’ababikira bitwa Inshuti z’abakene.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2017 ni bwo habaye umuhango wo gutaha ibikorwa bigizwe n’ibiraro ndetse n’imishwi y’inkoko byagenewe abana babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Ni ibikorwa byateguwe n’ambasade ya Afurika y’Epfo mu Rwanda ku bufatanye na MTN,CIMERWA,Mr Price,Africa General Trading Ltd,Engen,DSTV ndetse n’abanyafurika y’epfo batuye mu Rwanda.
Iki gikorwa kikaba cyari kigamije kugira ngo abana babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA barererwa mu kigo cyubatswe n’umuryango”Inshuti z’abakene”bajye babasha kubona indyo yuzuje intungamubiri.
Mu ntangiriro hakaba hatanzwe imishwi 1071 byose hamwe no kubaka ikiraro bikaba byaratwaye asaga miliyoni esheshatu (6.000000)z’amafaranga y’u Rwanda. Iki kikaba ari kimwe mu bikorwa biba byateguwe na Ambasade ya Afurika y’Epfo ku munsi wo kwibuka Nelson Mandela maze bakabishyira mu bikorwa bifashishije abafatanyabikorwa batandukanye.
Kanzayire Donatha umuyobozi w'iki kigo yasobanuye inzira ndende iki kigo cyanyuzemo kuva mu mwaka w'1986
Anastasie Nyiransengimana ni umuganga uvura aba bana yavugaga imbogamizi bajya bahura nazo
Abana baba muri iki kigo basusurutsa abashyitsi
Iyi ni yo mishwi yatanzwe
Iyi ni sheke yatanzwe na MTN
Mu kiraro cy'inkoko
Haba harimo imbabura izifasha kuzana ubushyuhe
Kwinjira mu kiraro ubanza gukandagira mu muti ngo utazanduza
Uwari uhagarariye CIMERWA byamwanze mu nda atanga asaga 630.000frw byiyongera kuri sima yubatse ikiraro cy'inkoko
Uhagarariye Ambasade ya Afurika y'Epfo mu Rwanda yavuze ko bagira iki gitekerezo kubwe yumvaga bitazashoboka ashimira ababigizemo uruhare bose kugira ngo gishyirwe mu bikorwa
Uwari uhagarariye MTN,Munana Alfred
Amafoto:Lewis IHORINDEBA-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO