RFL
Kigali

MTN irizihiza imyaka 10 imaze ifasha imiryango nta kiguzi isabye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/07/2016 12:03
0


Sosiyete y’itumanaho ya MTN irizihiza imyaka icumi imaze ikora ibikorwa by’urukundo mu gufasha imiryango itandukanye, impfubyi n’abatishoboye bo mu bihugu nka Afganistan, Kenya n’ahandi aho abakozi ba MTN bakora ibikorwa bitandukanye bagamije gukura abatishoboye mu bwigenge.



Muri uku kwezi kwa Kamena 2016 abakozi ba MTN bagize uruhare rukomeye mu bikorwa byakoze kuri iyi nshuro aho bamaze iminsi 21 bakora ibikorwa bitandukanye by’ubufasha mu kiswe’Y’ello Care’ aho kandi usanga bibanda ku iterambere ry’uburezi.

 Umuyobozi mukuru wa MTN mu Rwanda Gunter Engling mu butumwa yatanze kuri iyi nshuro yavuze ko MTN imaze igihe ifasha imiryango y’abantu itandukanye kandi ko ari ikintu kibashimisha nka MTN kandi ko sosiyete ayoboye yishimira ibimaze kugerwaho.

Chris Maroleng ushinzwe ibikorwa bya MTN yashishikarije abakozi ba MTN gukomeza gushyiramo ingufu ku buryo ubutaha bazakora ibirenze ibyo bakoze.

“Guhera igihe gahunda ya “Y’ello Care” yahereye muri iyo myaka, iyo bitaba ubwitange nta kinyuranyo cyari kugaragara ku bantu bacu twafashije.Ubu imyaka 10 irashize, turebye imbaraga zashyizwemo n’abakozi ba MTN mu kubaka amashuli y’abaturage bacu kugira ngo twubake ubushobzi mu mbaraga z’igihugu z’ahazaza.Ndishimye cyane, Nishimiye abagize MTN kuko ibyo bakoze byatanze umusaruro mu kuba baritanze kugira ngo abaturage babeho neza no kugira ngo bagire uburere bubageraho ntawe uhejwe”.

 Ibikorwa byakoze muri gahunda ya ‘Y’ello Care 2016  

Mu bikorwa MTN yari ifite kwar gushyira amashanyarazi mu mashuli, muri iki gikorwa abakozi ba MTN babashije gushyira umuriro mu bigo umunani(Amashuli) kugira ngo bafashe uduce tw’ibyaro.Abakozi ba MTN bashyizeho imigozi y’amashanyarazi ndetse banashyira imirasire y’izuba n’abateri ku nyubako zakira abanyeshuli ibihumbi icumi (10.000). Iyi gahunda izafasha ibi bigo gukomeza gukora no mu gihe cya nijoro.

 Abakozi ba MTN Rwanda bahaye amahugurwa abalimu 120 banahabwa mudasobwa zizabafasha mu kwigisha abana ikoranabuhanga.Uretse ibi kandi, aba bakozi bubatse ikigo cy’ishuli mu ntara y’iburasirazuba, ikigo gishobora kwakira abana 500.

 Icyo ‘Y’ello Care’ izamarira abayitabira.

Abantu bose bitabiriye gahunda ya ‘Y’ello Care’ buri umwe aba afite amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye aho ushobora gutsindira amafaranga yatuma uva mu bukene muri gahunda yo kuzamura ubukungu bwawe.Muri ibyo bihembo harimo ibihumbi 100 by’amadolari bizatangwa na Perezida w’itsinda ndetse n’umuyobozi wa MTN, ndetse n’ibindi bihembo bizatangwa na (WECA, SEA na MENA  ).Abatsinze bazatangazwa mu kwakira 2016.

 

   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND