Baherekejwe n’umuyobozi mukuru wa REG(ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi) ndetse n’abayobozi bungirije b’uturere twa Gisagara na Nyaruguru, MTN foundation yasuye abaturage yagejejeho amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba bo mu karere ka Gisagara na Nyaruguru mu majyepfo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gicurasi 2017 MTN foundation yasuye abaturage yagejejeho amashanyarazi aturuka ku mirasire bo mu karere ka Gisagara, umurenge wa Mukindo, akagali ka Mukiza, umudugudu w’Akagarama aho MTN foundation yacaniye abaturage bagera kuri 233, nkuko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu uyu murenge wa Mukindo ukaba utari warigeze amashanyarazi, iki gikorwa kikaba cyarakozwe mu ntego MTN yihaye yo kujya ifata 1% y’ibyo yinjije ikarikoresha mu guteza imbere abaturage.
Mukarubega Zulfat, umuyobozi wa MTN foundation yijeje abaturage ko MTN izakomeza gukora ibikorwa nk’ibi bigamije iterambere ry’umunyarwanda anabasaba gukomeza gushyigikira ubuyobozi bwiza Imana yabahaye.
Musabyemariya Alphonsine,umwe mu baturage bahawe amashanyarazi na MTN foundation
Musabyemariya Alphonsine yerekana uburyo ayabyaza umusaruro
Nyandwi Augustin(umucuruzi)avuga ko aho aboneye amashanyarazi byamworohereje ubucuruzi kuko asigaye akora amasaha menshi
iki gikoresho kiri hejuru y'inzu nicyo kifashishwa mu gukurura imirasire y'izuba
Kamire Birasa uhagarariye ibikorwa bya MTN mu ntara y'amajyepfo n'uburasirazuba asuhuza abaturage
Hanganimana Jean Paul umuyobozi w'akarere ka Gisagara wungirije yasabye abaturage kudapfusha ubusa amahirwe bahawe na MTN
Abaturage bari bizihiwe
Mukarubega Zulfat,umuyobozi wa MTN foundation asobanura iby'iki gikorwa
Uyu murenge wa Mukindo watanzwemo aya mashanyarazi uhana imbibi n'igihugu cy'Uburundi
Nyuma MTN foundation,umuyobozi wa REG(ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi) ndetse n’umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyaruguru yasuye abaturage bo mu karere ka nyaruguru,Umurenge wa Busanze,akagali ka Kirarangombe,umudugudu wa Gitwe aho bacaniye abaturage bagera ku 183,umuyobozi wa REG akaba yasabye abaturage bo muri uyu murenge gukomeza kubungabunga ibyiza MTN yabagejejeho batunge agatoki umuntu uwo ariwe wese wagerageza kubyangiza
I Nyaruguru
Rwaje Anastase w'imyaka 63 y'amavuko ari mu bagejejweho amashanyarazi
Aho amashanyarazi ageze ibikorwa by'iterambere bihita byihuta
Abaturage bari bishimiye aba bashyitsi
Umuyobozi wa REG(ikigi cy'igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z'amashanyarazi)yasabye abaturage bo muri uyu mudugudu wa Gitwe kutazangiza aya mahirwe babonye
Umuyobozi wungirije w'akarere ka Nyaruguru nawe yari yaje kwifatanya n'abaturage ahagarariye muri uyu muhango
TANGA IGITECYEREZO