RFL
Kigali

Ku bufatanye na Airtel Rwanda, Meddy na Riderman bagiye gutaramira abanyarwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/09/2017 21:39
3


Nyuma ya serivisi ndakemwa z’itumanaho kandi zihendutse cyane, Airtel Rwanda yazanye n’imyidagaduro yo ku rwego buri munyarwanda yakwishimira kwitabira kuko igiye gutangiza ibitaramo ushobora kuzaza kurebamo abahanzi bakunzwe, Meddy na Riderman baririmba.



Ni gacye cyane ushobora kugira amahirwe yo kujya mu gitaramo kiryoshye kandi kirimo umuhanzi ukunda ugahita uboneraho kwitomborera moto cyangwa imodoka. Muri Airtel Wiceceka niho honyine ushobora gukoresha amafaranga macye cyane ariko ukabasha kuvugana n’abawe amasaha menshi ashoboka. Airtel Tunga yo yaje ari agahebuzo kuko ufite igiceri cy’ijana gusa ushobora gutsindira moto cyangwa imodoka.

AIRTEL

Meddy na Riderman bazafatanya na Airtel gutaramira abanyarwanda

Nyuma yo kwitegereza ibi byiza utasanga ahandi Airtel Rwanda yazaniye abanyarwanda, Riderman na Meddy bahise bifatanya nayo kugira ngo ibyiza bikomereze no mu muziki bakaba bazataramira mu turere 4 tw’u Rwanda, igitaramo cya mbere kizabera i Nyamasheke ku itariki 30/09/2017, naho ku itariki 07/10/2017 aba bahanzi bakomereze i Huye, ku itariki 14/10/2017 berekeze i Musanze, mu gusoza igitaramo gikuru kikazabera i Rubavu ku itariki 21/10/2017.

AIRTEL

Mushyoma Boubou asobanura uko ibitaramo bya 'Wiceceka' na 'Tunga' zibagenda

Iki gitaramo kizabera i Rubavu, Airtel yifuza ko abikorera mu nzego zitandukanye bazakora uko bashoboye bakacyitabira kugira ngo barusheho kunoza umubano Airtel isanzwe ifitanye n’inzego z’abikorera cyane cyane mu kubagezaho serivisi zitandukanye z’itumanaho na interineti. Iki gitaramo ni cyo cyonyine kandi abantu bazitabira bishyuye kandi Airtel yizera neza ko abacyizamo bazaryoherwa kuko Meddy na Riderman bazaba baririmba umuziki wa Live.

AIRTEL

Muri gahunda ya 'Airtel Muzika' abanyarwanda ntibazicwa n'irungu

Ntuzacikwe rero muri ibi bitaramo kandi ntiwibagirwe no gukanda 1 ngo wohereze kuri 155 maze ube umunyamahirwe watsindira moto cyangwa imodoka muri Airtel Tunga. Ushobora kandi gukomeza kuryoherwa n’umuziki wiyumvira ‘Wiceceka’, indirimbo ihuriwemo n’abahanzi bakomeye, King James, Riderman, The Ben na Meddy. ‘Tunga’ nayo ni indirimbo ya Meddy ishobora kugususurutsa mu gihe ugitegereje ko ibi bitaramo bikugeraho mu turere twa Nyamasheke, Huye, Musanze na Rubavu.

AIRTEL

Moses, Meddy na Riderman mu kiganiro n'abanyamakuru

AIRTEL

Basobanuriye abanyamakuru neza uko ibitaramo bizakurikirana

AIRTEL

Moses Abindabizemu, umuyobozi ushinzwe iby'ubucuruzi muri Airtel

AIRTEL

Innocent Hategekimana, umuyobozi muri Airtel, yifuza ko abantu benshi bazitabira ibi bitaramo

Amafoto: Abayo Sabin/Afrifame Pictures







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ruben6 years ago
    Rubavu turabategereje
  • Anny6 years ago
    Ese ubwo Medy abona iryo sunzu rimubereye? Rirashekeje
  • 6 years ago
    Anny , shyiraho coiffe yawe turebeko wowe ikubereye





Inyarwanda BACKGROUND