RFL
Kigali

Ku nshuro ya kabiri Life Lounge yateguye akagoroba k’abakobwa ka buri wa Gatatu w’icyumweru

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/07/2016 15:42
3


Ku nshuro ya kabiri mu mujyi wa Kigali hagiye kubera ibirori by’akagoroba k’abakobwa, ibi birori byateguwe na Life Lounge Bar aho abakobwa bakitse uturimo two murugo bahurira muri aka kabari bakaganira abakajya inama ndetse bagasangira ibyishimo by’umugoroba wabahariwe.



Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2016 mu mujyi wa Kigali mu kabyiniro ka Life Lounge nibwo hatangiye ibirori byahariwe abakobwa, bizajya biba buri wa Gatatu w’icyumweru,  ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nyakanga 2016 hateganyijwe ibi birori ku nshuro yabyo ya kabiri.

Ibi birori kandi usibye kuba ari umwihariko wo kuba ari akagoroba k’abakobwa n’abasore bazajya baba bemerewe kubyitabira bagasangira, bakaganira ndetse bakungurana ibitekerezo na bashiki babo bazajya baba bakirutse imirimo inyuranye baba bamazemo icyumweru.

life lounge

Akagoroba k'abakobwa

Ku nshuro yabyo ya kabiri  ibi birori birongera kuba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2016, guhera saa mbili za nimugoroba, aha ibyo kunywa biraba byagabanyirijwe ibiciro.Kwinjira ari ubuntu ndetse abakobwa bahabwe ikinyobwa cya mbere kubuntu mu rwego rwo kubaha ikaze. Bakazacurangirwa na DJ Kim.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    hhhhhhh wow
  • Aaron7 years ago
    wow
  • beline7 years ago
    ibi ni ugutesha agaciro brand cg izina officially, ijambo akagoroba ryaje ari uguhura kw abantu runaka bagira ibyo bacocera hamwe barebera hamwe ibyabateza imbere batuje, ariko bino ndabona bitangira akagoroba karangiye 8pm, bizitwe ijoro ry abakobwa nk uko bisanzwe ladies night not evening, ikindi ndabona ari ibyo kunywa no kuburudika si ibyo guhanana, singaye kwinezeza twese turabikunda ngaye gukoresha igitekerezo "akagoroba" nabi, iyi ni imitwe!!





Inyarwanda BACKGROUND