Ku nshuro ya kabiri mu mujyi wa Kigali hagiye kubera ibirori by’akagoroba k’abakobwa, ibi birori byateguwe na Life Lounge Bar aho abakobwa bakitse uturimo two murugo bahurira muri aka kabari bakaganira abakajya inama ndetse bagasangira ibyishimo by’umugoroba wabahariwe.
Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2016 mu mujyi wa Kigali mu kabyiniro ka Life Lounge nibwo hatangiye ibirori byahariwe abakobwa, bizajya biba buri wa Gatatu w’icyumweru, ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nyakanga 2016 hateganyijwe ibi birori ku nshuro yabyo ya kabiri.
Ibi birori kandi usibye kuba ari umwihariko wo kuba ari akagoroba k’abakobwa n’abasore bazajya baba bemerewe kubyitabira bagasangira, bakaganira ndetse bakungurana ibitekerezo na bashiki babo bazajya baba bakirutse imirimo inyuranye baba bamazemo icyumweru.
Akagoroba k'abakobwa
Ku nshuro yabyo ya kabiri ibi birori birongera kuba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2016, guhera saa mbili za nimugoroba, aha ibyo kunywa biraba byagabanyirijwe ibiciro.Kwinjira ari ubuntu ndetse abakobwa bahabwe ikinyobwa cya mbere kubuntu mu rwego rwo kubaha ikaze. Bakazacurangirwa na DJ Kim.
TANGA IGITECYEREZO