Mu rwego rwo gukomeza kunezeza abayigana bose no kubafasha kujyana n’igihe, Konka Group yazaniye bakiriya abyo ibikoresho bigezweho by’ikoranabuhanga birimo telephone zo mu bwoko bwa Smartphones zigezweho utapfa kubona mu yandi maduka hano mu mujyi wa Kigali.
Ibikoresho bishya Konka yakuzaniye bije bisanga ubwoko butabarika bwa za telefoni zigezweho (smart phones ), ama televiziyo ya rutura agira amashusho y’ akataraboneka ndetse ya touch screen, za frigo, imashini zimesa, ibyuma bishyushya amazi, n’ ibindi bikoresho by’ ikoranabuhanga bitandukanye.
Konka ibafitiye Telefoni zigezweho kandi ziramba
Si ibi gusa kuko Konka ibafitiye n’ ikindi gikoresho kigezweho mu ikoranabuhanga aho wifashishije ikitwa K-Box ushobora gukoresha televizeri/ screen /ecran yawe ibindi bitari ukureba amashusho gusa mu gihe ibyo wayikoresha birenze ibyo ( harimo gushaka ibyo wakenera kuri Youtube, kuvugana n’ abawe murebana amaso mu yandi, kubona amafoto meza cyane azahora akwibutsa ibihe bitandukanye wanyuzemo, …).
Amateleviziyo ya rutura kandi akoreshwa n'urutoki(Touch Screen) uyisanga muri Konka
Muri maduka acuruza ibikoresho bya Konka uhasanga ibikoresho binyuranye nkenerwa bya buri munsi
Ku bafite inyubako nini n’ abakozi benshi benshi babafitiye ibyuma bikonjesha cyangwa bigashyusha amazi ku mafaranga make cyane; babafitiye za kizimyamwoto n’ ibindi mwabona muhigereye.
Ibi bikoresho mwabisanga ku maduka ya Konka mu mujyi wa Kigali ku muhanda wa BK werekeza CHK, iruhande rwa Urwego Opportunity Bank , KCB yo mu mujyi na Mount Kenya University, ndetse wanabasanga kuri T2000 nshya aho bafite amaduka abiri rimwe riri aho winjirira hateganye n’umuhanda umanuka ujya muri gare nshya, n’irindi riri ahateganye no kwa Ndamage ku muhanga ujya kuri Sulfo.
TANGA IGITECYEREZO