Kuri uyu wa Gatanu mu masaha ya saa saba mu mujyi wa Kayonza hafi y’isoko, uruganda rwa Bralirwa rubinyujije mu kinyobwa cyayo cya Primus rwashyikirije abanyamahirwe ibihembo batsindiye muri poromosiyo yayo ya ‘Babongere’, ndetse itsinda rya Urban boys naryo ritaramira abakurikiranye icyo gikorwa.
Babongere ni poromosiyo yatangijwe mu minsi ishize aho abakunzi ba Primus bahawe amahirwe yo gutombora ibintu bitandukanye birimo matora, radiyo, amagare ndetse n'ibihembo nyamukuru by'inzu n'imodoka. Ibi bakaba babigeraho nyuma yo gupfundura Primus baguze maze bakareba mu mufuniko niba haba hashushanyijeho ikintu runaka, maze cyaba kiriho ukabika neza umufuniko ukazajya ku muranguzi wa Primus bakaguha icyo watomboye.
Tugarutse kuri iki gitaramo cyabereye mu karere ka Kayonza, abanyamahirwe bamwe batuye muri aka karere bagiye bashyikirizwa ibihembo byabo, ndetse hari n'abandi babitsindiye ako kanya kuko Primus yari yahageze. Iki gitaramo cyatangiye mu masaha ya saa saba n’igice aho umushyushyarugamba uzwi ku izina rya MC Buryohe yatangiye aryoshya ibirori afatanyije n’abafana abinyujije mu buryo bw’amarushanwa, nyuma hakurikiraho guhemba abatomboreye. Nyuma yaje kwakirwa itsinda rya Urban Boys ritarabira abantu bari aho barizihirwa. Urban boys yageze ku rubyiniriro isusurutsa abanyakayonza karahava.
Uko byari byifashe mu mafoto:
Ukinjira mu mujyi wa Kayonza
Mc Buryohe ni we wayoboye iki gitaramo
Bataramaga bica n'icyaka
Mc Buryohe aganira n'abanyamahirwe ababaza uko bakiriye gutsinda kwabo
Yashyikirijwe Radio yatomboye muri Promosiyo ya Babongere
Yatahanye Matora nyuma yo gusekerwa n'amahirwe muri Babongere
Iyi upfunduye Primus ureba mu gafuniko niba wasekewe n'amahirwe
Mc Buryohe yanyuzagamo akaririmbira abari aho
Safi, Nizzo na Humble Jizzo bagize Urban Boys bageze kuri stage abafana barushaho kwishima
Uyu mufana ibyishimo byamurenze akuramo umwenda wo hejuru
Abanya-Kayonza bishimiye gutaramirwa na Urban Boys
TANGA IGITECYEREZO