RFL
Kigali

Kaminuza ya Mount Kenya yatumiye Hon.James Kimonyo mu nama mpuzamahanga yita ku mahoro n'umutekano

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:20/05/2017 10:20
0


Iyi nama yabereye muri hoteri yitwa Safari Park yo mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa 17 Gicurasi 2017. Muri iyo nama, ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya, Hon James Kimonyo ni umwe mu batumirwa wasangije abari muri iyo nama iby’ urugendo u Rwanda rwaciyemo kugira ngo rugere ku mahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’ 1994.



Hon. James Kimonyo mu ijambo rye yagize ati "Mbere y’uko ubukoroni bugera muri Afurika, abanyarwanda bavugaga ururimi rumwe kandi bari babanye mu mahoro. Kuza kw’ abakoroni kwaranzwe no gucamo abantu ibice kugira ngo bayobore(divide and rule) aho amoko yapimirwaga ku isura y’Umuntu, Abatwa, Abatutsi ndetse n’ Abahutu. Nyuma y’ 1962, imiyoborere ishingiye ku moko yakomeje kubiba urwango kugeza no mu mwaka w’1994, sosiyete yacu yaciwemo ibice byaje kubyara itangazamakuru ry’ urwango, ritangaza ibinyoma ndetse ryo kwicana.’’

Kimonyo yakomeje agira ati " U Rwanda rwateye intambwe ifatika mu nzira iganisha ku bwiyunge kandi rurangamiye iterambere rirambye mu bukungu. Mu myaka icumi ishize, abanyarwanda banyuze muri uwo muhanda ugoranye kuwucamo kugira ngo ubwiyunge bugerweho. Kimwe mu bintu bya mbere guverinoma yakoze ni ibi bikurikira; gukuraho indorerwamo y’ amoko yari iri mu mpapuro z’ indangamuntu, inzego z ‘iperereza no kugaragaza ubutabera ku byaha bya Jenoside zimuriwe mu nkiko GACACA mu buryo bwo kwihutisha ubutabera, kongera kugarura umuganda mu rwego rwo kongera kubaka igihugu cyane cyane hatezwa imbere gukura k’ ubukungu.’’

Uwatangije Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda, Prof. Simon Gicharu yasabye abayobozi n’abaturage muri rusange gutekereza ku ngamba zafatwa kandi bagasasa inzobe mu biganiro biganisha ku mahoro. Gicharu yagize ati " Kwiga cyane siko kubona amafaraga, ariko gushishikariza urubyiruko, anarirwo bayobozi b’ ahazaza hacu, impiduka nziza zo gukora no kuba rwafata iya mbere mu gushishikariza ibyo byiza n’ abandi. Isi yoreka miliyari z’amadolari mu makimbirane aho kugira ngo iyakoreshe mu bifite akamaro nk’uburezi bwo soko y’ iterambere mu guhindura isi nziza.’’

MKU

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo (uwa 5 ibumoso), uwatangije Kaminuza ya Mount Kenya mu Rwanda Prof. Simon Gicharu, (uwa 2 iburyo), Umunyamabanga wa leta ya Kenya, Joseph Ole Nkaisery n'abandi bayobozi ndetse n'abanyeshuri b'abanyarwanda biga muri Kenya bafashe ifoto y'urwibutso. Ifoto : Mount Kenya University






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND