RFL
Kigali

Jumia Market yahinduye isura y’urubuga rwayo ndetse itanga na ‘promotion’ ku bicuruzwa byayo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/01/2017 11:50
1


Jumia Market yamaze guhindura isura y’urubuga rwayo. Jumia Market ni isoko rikorera kuri internet, rikaba ari isoko rihuza abacuruzi n’abaguzi benshi batandukanye bari hirya no hino mu gihugu.Jumia Market ni yo yahoze ari Kaymu, ari nayo mwajyaga mubona ku mbuga zitandukanye.



Jumia Market ni urubuga umuntu wese ashobora kuguriraho ibyo yifuza kandi ni rumwe mu mbuga z’ubucuruzi zikomeye mu Rwanda.Kuri tariki 20 Mutarama nibwo urubuga rwa Jumia Market rwahinduye isura ndetse Jumia Market iboneraho no kugabanya ibiciro ku bicuruzwa byayo bitandukanye.

Jumia market

Uko ni ko urubuga rwa Jumia Market rwagaragaraga mu minsi ishize

Impamvu Jumia market yahinduye isura y’urubuga rwayo ni mu rwego rwo korohereza abakiriya bayo no kubafasha kubona ibyo bashaka mu buryo bwihuse kandi bworoshye. Jumia market kandi ntabwo yibagiwe n’abacuruzi, kuri ubu abantu bose bifuza kuba bacururiza kuri uru rubuga, bashobora gusura urubuga bakaba bashyiraho ibicuruzwa byabo ku buntu.

Jumia market

Iyi ni yo sura nshya y’urubuga rwa Jumia Market

Mwakwibaza muti umuntu yishyura gute iyo yaguriye kuri uru rubuga?

Biroroshye kuko Jumia Market ifite uburyo butatu bwo kwishyura ku buryo umuntu ahitamo akurikije uburyo bumunogeye. Ubwo buryo bwo kwishyura ni ukwishyura kuri MTN mobile money; Tigo Cash cyangwa se mugahitamo kwishyura ibyo mwaguze bibagezeho. Ibintu byinshi bitandukanye birimo iby’ikoranabuhanga, Telefone, televiziyo, imyenda y’abagore, imyenda y’abagabo, inkweto z’abagore, inkweto z’abagabo, amasaha ndetse n’ibindi byinshi byagabanijwe igiciro kugeza kuri 75%. Mushobora kugura ibyo mushaka ku rubuga rwabo nyuma bakabibazanira aho muherereye mu gihe kitarenze amasaha 24.

Dore bimwe mu bicuruzwa byagabanijwe igiciro.

Inkweto

Inkweto

Jumia market

Jumia market

Jumia Market irabashishikariza gukomeza gusura urubuga rwayo kugira ngo mudacikanwa n’ibyiza igenda ibagezaho. Jumia Market yabazaniye ibintu byiza bitandukanye kandi ku giciro kiza mutasanga ahandi.NTIMUCIKWE!!Mwasura urubuga rwabo namwe mukireberaà www.jumia.rw

Abibaza uko bagurira ibintu kuri uru rubuga, dore video yabafasha kumenya uko bikorwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bernard6 years ago
    urubaga rwambere rwari rwiza cyane ariko ubu umuntu asigaye ashaka ikintu akakibona bimugoye yewe harinibitarimo.any way





Inyarwanda BACKGROUND