Kaymu, Hello Food na Lamudi ni ikompanyi zisanzwe zimenyereweho gukora ubucuruzi bwo guhuza abaguzi n’abagurisha mu Rwanda, zose zishamikiye kuri Africa Internet Group, kuri ubu zigiye guhindura zihurire ku izina rimwe ariryo Jumia.
Impamvu y’izi mpinduka, ahanini zigamije korohereza abaguzi n’abagurisha kwibona muri Jumia nk’umuyoboro umwe baboneraho ibyo bashaka batagombye gushakisha buri kintu ukwacyo nkuko byari bisanzwe, aho umuntu yagombaga kugira konti zitandukanye bitewe n’icyo ashaka haba muri Kaymu, Hello food na Lamudi.
Jumia, urubuga rwamuritswe ku mugaragaro.
Uko iminsi ihita, niko abakoresha interineti muri Afurika biyongera ndetse u Rwanda rukaba ruri mu bihugu biri mu iterambere cyane mu ikoranabuhanga muri Afurika, iyi nayo ikaba imwe mu mpamvu zatumye izi kompanyi zifata izina rya Jumia. ubundi yari isanzwe ikora mu bindi bihugu byo muri Afurika ndetse ikaba ari nayo izwi cyane mu makompanyi ashamikiye kuri Africa Internet Group, aho yari isanzwe igira abakiriya bagera kuri miliyoni 3 buri kwezi.
Uyu ni umuyobozi wa Kaymu mu Rwanda, kuri ubu yabaye Jumia, Alvin Katto
Kuba izi kompanyi zo mu Rwanda nazo zigiye gufata iri zina, bizorohereza Jumia kubaka izina rikomeye muri Afurika ndetse hareke kubaho udushami twinshi, mu gihe umuntu akeneye kugura inzu, agakenera gutumiza ibiryo cyangwa kugura ikindi kintu icyo aricyo cyose, akabikorera ku rubuga rumwe atiriwe ajya gufungura imbuga nyinshi.
Uyu ni Sacha Poignonnec, umwe mu bayobozi bakuru ndetse no mu bashinze Jumia
Kaymu yari isanzwe ikora ubucuruzi kuri interineti bwo guhuza abacuruzi n’abaguzi, Hello Food yo yakoraga ibijyanye no guhuza abashaka kurya na za resitora nabwo binyuze kuri interineti, ni mu gihe Lamudi rwari urubuga ruhuza abagurisha amazu n’ibibanza n’abashaka kubigura.
uyu ni Uwimana Aisha ushinzwe ibijyanye no kumenyekanisha Kaymu, kuri ubu yabaye Jumia
Kuri ubu Hello Food izajya yitwa Jumia Food, Lamudi yitwe Jumia House naho Kaymu yitwe Jumia Market, byose bikaba urubuga rumwe rwitwa Jumia, aho uzajya ufungura urubuga ugasangaho utundi dushami twose tubumbiyemo harimo na Jumia Deals, Jumia Jobs, Jumia Car na Jumia Travel. Kanda hano urebe uko urubuga rushya rwa Jumia rugaragara http://bit.ly/28SlGv5
TANGA IGITECYEREZO