RFL
Kigali

Itel P51 telefone y’umwihariko yazanwe bwa mbere mu Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/08/2017 18:10
3


Telefone ya P51 ni telefone ushyiramo umuriro rimwe mu minsi itatu (amasaha 72) kuko Battery yayo ingana na 5000mAh, kandi ikaba ifite uburyo bwitwa OTG bugufasha gusharija izindi telefone ukoresheje P51.



P51 kandi ifite camera igufasha gufata amafoto meza ingana na 8MP, ikagira ububiko bwa 16G na RAM ya 1GB iha telefone imbaraga zo gukora yihuta. Iyi telefone ifite android ya 7.0 yo mu bwoko bwa nougat bugezweho ku isi muri rusange biyiha imbaraga zo kwakira application izarizo zose wakenera. Ifite ikirahure kingana 5,5 inch cyo mu bwoko HD IPS kigufasha kureba amashusho asa neza cyane.

Nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi wa Itel mu Rwanda Groly Lu , yavuze ko iyi telefone yashyiriwe ku isoko cyane abagiraga ibibazo by’umuriro muri telefone ariko batibagiwe abakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga, abacuruzi, abatuye ahantu hataragera umuriro ndetse n’abanyeshuri bifuza gukora ubushakashatsi hifashishijwe telefone, abakunda kureba amafilime ndetse n’imiziki bakaba basubijwe.

Butera knowless, Brand ambassador wa Itel nawe akaba yagarutse ku buryo nyuma yo gutangira gukoresha telefone za Itel hari byinshi yungutse kubera ubwiza ndetse no kuramba kw’izi telefone ndetse yongera gushishikariza abafana be kugura telefone za Itel kuko na we ayizera ndetse yizera ko n’abafana be bakeneye ibyiza nk'ibyo yifuza.

Sam Bizimana ushinzwe ubucuruzi muri Itel yatangaje ko iyi telefone ya P51 iri kuboneka mu maduka yose mu gihugu acuruza telefone hakiyongeraho impano ya Itel ndetse na garanti y’amezi 12. Itel mobile imaze imyaka icumi ikora telefone zigendanwa cyane cyane izo mu bwoko bwa smartphone. Yageze mu Rwanda mu mwaka 2012.

Kuva yatangira yakoresheje ingufu nyinshi cyane, ubu ikaba ibarizwa mu bihugu bigera kuri 45 ku isi hose. Mu mwaka 2016 Itel yacuruje telefone miliyoni 50 ku mugabane wa Afurika.Ibi bikayishyira muri kompanyi 3 zikomeye muri Afurika mu gucuruza telefone zigendanwa.

Itel ni company iguha garanti y'amezi 12 igihe uguze telefone ku buryo igihe yagira ikibazo bagufasha kuyikora ntakindi kiguzi cyiyongereyeho.

Groly Lu ashyikiriza Knowless telefone ya P51

Butera Knowless yerekana ItelP51

Butera Knowless

Butera Knowless yerekana ItelP51






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • muhoza William 6 years ago
    mutubwire igiciro cyayo
  • itel mobile6 years ago
    P51 igurwa 77,000FRW
  • didi jack6 years ago
    mwatubwira aho p51 iboneka





Inyarwanda BACKGROUND