RFL
Kigali

Impamvu ugomba gusohokera muri Tizama Bar& Restaurent i Nyamirambo buri weekend

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/02/2017 9:05
0


Buri weekend abantu baba bakeneye gusohoka bagatembera impande zose z’igihugu bakaruhuka ndetse n'abagira ako bafata bakihemba nyuma y’icyumweru bakora cyane. Amahitamo y'aho gusohokera ni yo aba agoye, kuri iyi nshuro rero twabahitiyemo aho buri wese yagasohokeye i Nyamirambo ndetse n’impamvu zabyo.



Serivisi nziza

Ikintu cya mbere umuntu uwo ariwe wese aba akeneye ni ukujya kwaka serivisi, akayibonera igihe, kandi bakayimuha neza. Muri Tizama Bar&Restaurent, umukiriya arenze kuba umwami, kuko bamuha ikaze kuva ageze ku muryango, bakamugenera icyicaro, ndetse na serivisi zose asabye akazibona mu buryo bwihuse.

Amafunguro y’amoko yose ndetse n’aya kinyarwanda

Muri iki gihe amafunguro ya kinyarwanda abantu benshi bamaze gusobanukirwa akamaro kayo. Benshi bamaze kumenya ko ariyo mafunguro adatera ibibazo by’umubyibuho ukabije, kurwara indwara zinyuranye zituruka ku mirire,…

tizamaNgiyi Tizama Bar& Restaurent uyirebeye ku muhanda

Muri Tizama Bar&Restaurent bategura amafunguro ya kizungu ndetse bakaba barazirikanye n’abakunda indyo ya kinyarwanda.

Promosiyo z’ibinyobwa n’akayaga k'i Nyamirambo

Bimaze kuba nk’akamenyero ko mu mpera z’icyumweru, muri Tizama Bar & Restaurent bakunda kugenera ababagana poromosiyo ku binyobwa. Bitewe naho Tizama Bar&Restaurent iherereye bituma iyo wicaye akayaga kose kava kuri Mont Kigali gasakara i Nyamirambo kakumanukiraho witegereza neza uburanga bw’ibibera i Nyamirambo kuko kari ku muhanda.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND