Kuri uyu wa 7 kugeza kuwa 9 Ukwakira 2015 i Rubavu kuri Serena Hotel habereye inama ngarukamwaka yahuje abayobozi n’abanyamuryango ba iCPAR mu ntego yo gushishikariza ababaruramari gukomeza gukora kinyamwuga bakagira uruhare mu iterambere ry’ibigo bakorera ndetse n’igihugu muri rusange.
Mu rwego rwo kongera umusaruro no gukoresha neza amahirwe babona, abakozi,abayobozi n’abanyamuryango ba ICPAR mu bigo bitandukanye babarizwamo, barasabwa gushishoza cyane igihe bafata umwanzuro.
Abitabiriye iyo nama rusange basabwe kujya bongera ubumenyi kubwo basanganywe, kuba ikitegerezo kiza, guhanahana amakuru, gufata umwanya wo kuruhuka n’ibindi. Ibyo ni bimwe mu byabafasha kongera umusaruro mu kazi bakora.
Iyi nama rusange y’ubuyobozi bw’ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere umwuga w'Ibaruramari (iCPAR) ibaye ku nshuro ya kane yari ifite insanganyamatsiko igira iti: Accountants in Economic Growth and Development: Professionally Grow Your Entity and the Nation.
Namira Negm waje ahagararaiye Misiri hamwe na Karake Mkombozi uyobora iCPAR mu Rwanda
Iyo nama rusange yarebeye hamwe ibimaze gukorwa na Leta y’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa gahunda yayo ya EDPRS 2 yo kurwanya ubukene. Bibukijwe kandi ko kugira ababaruramari b’umwuga ari uburyo bumwe bwafasha cyane Leta y’u Rwanda kurushaho gutera imbere.
Bimwe mu byigiwe muri iyo nama harimo, uburyo iterambere rya Banki ryatanga ubukungu ku gihugu, uburyo abashoramari b’abanyamahanga bakirwa mu Rwanda, kurebera hamwe amahirwe ku bashoramari mu gutangiza bizinesi mu Rwanda, imisoro n’imikoreshereze y’isoko rya Afrika y’Iburasirazuba, n’ibindi byinshi.
Maurice Toroitich waturutse muri KCB
Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama nyuma y’ikiganiro mpaka, harimo gusaba Leta hakongerwa umubare w’ababaruramari b’umwuga kuko bakenewe cyane mu bigo bitandukanye ndetse no mu bashoramari baza gutangiza ubucuruzi mu Rwanda.
Habaye ikiganirompaka,uyu ni Felicien Muvunyi wo muri CPA
Ikindi nuko abanyeshuri bize ibijyanye n’ibaruramari, nabo basabwe kujya bagana ICPAR bakabanza kwemererwa kuba ababaruramari b’umwuga nyuma yo guhugurwa. Impamyabumenyi itangwa na ICPAR iba yemewe ku rwego mpuzamahanga kuko iba iteyeho umukono wa IFAC (International Federation of Accountants) igenzura izindi ku isi.
Namira Negm waje ahagararaiye Misiri hamwe na Karake Mkombozi uyobora iCPAR mu Rwanda
Nyuma y'inama, bafashe ifoto y'urwibutso
TANGA IGITECYEREZO