GOtv Rwanda izaniye abafatabuguzi bayo imyidagaduro ihebuje kuva yongereye shene ya Bukedde ku ma shene yari isanzwe itanga guhera tariki 1 Nzeri.
Bukedde ni imwe muri shene zikajije umurego muri Uganda. Iyi shene yerekana ibiganiro by’imidagaduro bitandukanye bikubiyemo; Filime, gahunda zitandukanye za Uganda, Soaps, Imikino n’amakuru
Bwana RUGIRA Patrick ukuriye ubucuruzi muri GOtv yatubwiye ati “Kuzana Shene ya Bukedde ni kimwe mubyo twiyemeje kuzanira abakiriya bacu shene zibanyura kandi bakunda”
GOtv ni sosiyete isakaza amashusho mu buryo bwishyurwa kandi igakoresha ikoranabuhanga rigezweho ryo mu bwoko bwa DVB-T2 ritanga amashusho acyeye ndetse n’irangururamajwi. Mu kwiyemeza kudagadura abakiriya bayo, GOtv iha abafatabuguzi bayo amashene mpuzamahanga ntagereranwa yerekana amakuru, ibiganiro by’abana, dokumanteri,amaseri, imikino na filime. Amashene arihariye bityo GOtv ikaba ari ihuriro rya Televiziyo nyafurika kubw’afurika.
Buri wese ashobora kugura dekoderi ku RWF29,000 + ukwezi 1 ukayigura kuri Nakumatt(UTC na KCT), Simba Supermarket, Sawa Citi na NAVIRE(Marine) Supermarket muri Kimironko.
TANGA IGITECYEREZO