RFL
Kigali

Canal+ Rwanda yazaniye abakiliya bayo Dekoderi nshya ya ‘HD’ ikoranye ubuhanga budasanzwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:27/03/2018 10:57
1


Canal+ Rwanda isanzwe igezaho abafatabuguzi bayo amashusho y'imikino, ibiganiro bitandukanye na Sinema, ubu yabazaniye Dekoderi (decoder) nshya ya ‘HD’ (High Definition) ikubye 4 amashusho yarasanzwe ndetse n'amajwi ari kurundi rwego.



Iyi ni impano idasanzwe ku bafatabuguzi ba Canal+ Rwanda ndetse n'abandi bifuza gutunga iyi dekoderi nshya ya ‘HD’ (High Definition). Ubusanzwe Canal+ Rwanda isanzwe ifite ikoranabuhanga riri hejuru, gusa iyi dekoderi yisumbuyeho ku yari isanzwe. Usibye amashusho meza akubye inshuri 4 ayari asanzwe n'amajwi meza ayunguruye, ubu ushobora guhagarika ikiganiro cyangwa umupira warebaga (live Control) ukaza kuwukomeza nyuma igihe ushakiye. Ikindi kandi iyi Dekoderi ifite ubushobozi bwo kuba yabika amashusho (Record) ukaza kubireba nyuma igihe uboneye umwanya.

f

Tuyishime Alain umuyobozi w'ubucuruzi muri Canal+ Rwanda asobanura iyi Dekoderi nshya ya "HD".

Iyi Dekoderi ubu wayisanga mu Rwanda hose ahabarizwa Canal+, iri kurishwa amafaranga 52,000Frw. Ku muntu usanzwe afite dekoderi ya Canal+ wifuza gutunga iya ‘HD’, asabwa kuzana iyo asanganywe ariko irimo ifatabuguzi, akishyura 30,000Frw ubundi agahabwa inshya ya ‘HD’.

f

Umuyobozi mukuru wa Tele 10 Muhirwa Augustin aganiriza abanyamakuru anabereka ibyiza by'iyi Dekoderi.

Iyi Dekoderi ije mu gihe ku isi hose hari gutegurwa igikombe cy'Isi mu mupira w'amaguru. Muhirwa Augustin arasaba abantu kuzakurikirana iki gikombe cy'isi bifitiye iyi Dekoderi nshya ya ‘HD’.

gg

Iyi ni yo Dekoderi nshya Canal+ Rwanda yazanye ifite ubushobozi butari bufitwe n'izari zisanzwe.

v

Manzi James uzwi nka Humble Jizzo nawe ari mu bamenyekanisha ibikorwa bya Canal+ Rwanda

Ubusanzwe kuri Dekoderi za Canal+ usangaho amashusho y'amafilime atandukanye, ibiganiro, amarushanwa ya za shampiona zitandukanye ku isi nka shampiyona yo mu Bwongereza ikunzwe cyane, La Liga yo muri Espagne, Ligue 1 yo mu Bufaransa na Bundesliga yo mu Budage ndetse n’izo muri Afurika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsabimana claver4 years ago
    ese canal plus ifite channel umuntu yareberaho igikombe cy,isi?ndi mu murenge wa gatsibo mu mbwire uko yangeraho





Inyarwanda BACKGROUND