RFL
Kigali

Call Rwanda yashyizeho uburyo bwo kuyoboza, gushakisha numero z'ibigo ndetse no gusaba serivisi ukoresheje telefoni yawe

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:18/02/2015 14:55
1


Kuri Ubu wabona Application kuri telefoni yawe , servisi nshya ya Call Rwanda,igufasha kuyoboza, gushakisha numero z’ikigo runaka ndetse no kubasha kwaka serivisi. Ni nyuma y’uko call Rwanda isanzwe ikora imirimo iyobora abanyarwanda hifashishijwe call center. Iyi call center niyo kandi ifasha abantu muri servisi z’ubutumwa bugufi.



Dore imikorere ya call center ya call Rwanda iyo uhamagaye 5000 ukoresheje telefoni ngendanwa yawe:

Nkuko bisanzwe bimenyerewe, Call Center ni ahantu uhamagara ushaka ubufasha muri servisi zitandukanye, call Rwanda rero nayo servisi zayo zishingiye kuri call center, SMS n’ubu buryo bushya bwatangijwe uyu munsi

Uhamagaye 5000, arangisha aho yakura , servisi, amasaha bakorera, bamuha kandi ibisobanuro by’ibanze kuri servisi ashaka zikorera hano mu Rwanda , byongeye kandi nta kiguzi, usubizwa mu ndimi eshatu kuva mu gitondo saa moya kugeza saa moya z’ijoro.

call 500

call Rwanda

 Call Rwanda 5000 Mobile Application yo ihurira he na Servisi za Call Rwanda?

Iyi application ikoze kuburyo servisi wazibona , ukazikoresha utiriwe uhamagara 5000 , nubwo ubu buryo naho buriho. Kutabashije gusobanurikirwa cyangwa kubona ibyo yashakaga.

Application ya call Rwanda igufasha muri izi servisi zose kandi ziboneka no muri call center ya call Rwanda:

  1. Phone Book Directory (Repertoire telephonique): aribyo byitwa gushaka nomero z’ibigo, emails n’aho  bikorera ukaba wanabyoherereze ubutumwa bugufi cg ukabahamgara.
  2. Booking and reservation: iyi servisi ikorwa direct hagati y’abantu ni ibigo bitanyuze kuri Call Rwanda
  3. Events in Rwanda : igufasha kumenya Ibirori mu Rwanda , yerekana ibiciro, amasaha n’aho ibyo birori bibera.
  4. Media Interactions : igufasha guhamagara no kohereza ubutumwa ku maradio na television zose zikorera hano mu Rwanda.

Mu igerageza ryakorewe kubantu 150 ,baba mu mijyi wa Kigali bo mu byiro bitandukanye harimo n’abanyamahanga . ryerekanye ko iyi servisi izafasha cyane abantu bose bakeneye servisi hano mu Rwanda , dore ko n’abari hanze bazabasha kuyikoresha.  Bagaragaje ibyishimo kandi baterwa no kuba ari servisi z’ikorwa n’urubyiruko , zifitiwe n’ikizere ko zizazamura ibendera ry’urwanya mu guhanga udushya mu itumanaho hano mu Rwanda .

 

call 5000

Aime crispin NSENGIYUMVA, Umuyobozi wa call Rwanda yadutangarije ko , bafite byinshi bari gukora kuburyo ntawe uzasigara adakoresha servisi za call Rwanda , nk’uko intego yabo “ Slogan” ari People’s Line cg Umurongo w’abaturage.

Nubwo hagikenewe imbaraga nyinshi ikizere kigenda kirushaho kwiyongera ko bazagera kunshingano z’abo n’ubwo batabura ibibatangira gusa nibyo bibaha imbaraga zo gukora ngo bateze imbere igihugu by’umwihariko bihereyeho. Akangiza asaba abashoramari abafite ibigo by’ubucuruzi ko bakwihutira kwandikisha servisi zabo no kureba niba ikigo cyabo kiri mu bigo call Rwanda yanditse.

Turangize tubabwira ko serivisi call Rwanda itanga harimo ubutumwa bugufi BULK SMS, iki kikabari igisubizo kubakora inama z’ubukwe , kwamamaza ibikorwa na servisi, abatanga gahunda no gutumira mu birori n’iminsi mikuru. Ubu buryo burizewe kandi bugezweho, kuko bafite ibigo byinshi bikorana na call Rwanda .

 Niwumva 5000 uzumve umurongo w’abaturage! Ngaho mugerageze servisi nshya ya call Rwanda mukora download muri google play kubafite android.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugi9 years ago
    Umushinga mwiza cyane mukomerezaho gusa mfite impungenge zuburyo bwokubona izo address zose





Inyarwanda BACKGROUND