RFL
Kigali

Bralirwa yerekanye urwunguko rwa 2015, itangaza ko igiye gukora Fanta zo mu macupa ya “Plastic”

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/04/2016 10:36
0


Uruganda rwa Bralirwa rwatangaje inyungu rwabonye mu mwaka wa 2015 aho ingana na 9.5% nyuma yaho ibinyobwa byayo byiyongereye cyane. Ni muri urwo rwego uyu mwaka wa 2016 mu kwezi kwa Gicurasi Bralirwa Ltd izatangira gukora Fanta zo mu icupa rya Plastic.



Nubwo uruganda rwa Bralirwa rwari rusanzwe rucuruza izi Fanta zo muri Plastic (Soma Palasitike) ruziranguye mu bindi bihugu, kuri ubu izi Fanta zigiye kujya zikorerwa mu Rwanda nk’uko Bralirwa Ltd yabitangarije itangazamakuru mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa 28 Mata 2016 kikabera muri Serena Hotel i Kigali.

Inyungu yise hamwe Bralirwa yungutse muri 2015 yabaye 9.5% ituruka ahanini mu kwiyongera kw’ibinyobwa bidasembuye dore ko byazamutseho 14% mu gihe ibinyobwa bisembuye byazamutseho 5.3%. Bivuze ko ibinyobwa bidasembuye byongerewe cyane ku isoko kuruta uko ibisembuye byongerewe.

Mu mwaka wa 2015 Bralirwa ikaba yarungutse miliyari 84 na miliyoni 88 z’amanyarwanda. Abantu bafite imigabane muri Bralirwa bakaba bazagabana 72 by’inyungu yabonye muri 2015, kuri buri mugabane bakazahabwa amafaranga 5Frw.

Jonathan Hall ukuriye Bralirwa yavuze ko mu myaka ine ishize uruganda rwa Bralirwa rwashoye imari mu rwengero rwa Gisenyi n’ahakorerwa ibinyobwa bidasembuye muri Kigali, ibintu byakozwe mu mafaranga y’uruganda ndetse n’inguzanyo.Kuri ubu ngo bagiye kuzamura ubushobozi bwabo kuko icyiciro cyo gushora imari kiri kugera ku musozo.

Bralirwa Ltd

Ibinyobwa bidasembuye byiyongereye cyane ku isoko muri 2015






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND