RFL
Kigali

Allan Mwathi niwe muyobozi mushya ukuriye ibikorwa by’imari hakoreshejwe telephone muri Tigo Rwanda

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:14/10/2014 10:38
0


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14/10/2014,umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda bwana Tongai Maramba yatangaje ko uwitwa Allan Mwathi agizwe umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’imari hakoreshejwe telephone muri Tigo Rwanda.



Mbere y’uko ahabwa uyu mwanya mushya,Allan yari asanzwe ashinzwe ibijyanye n’ubucuruzi muri serivise ya Tigo Cash aho yagiye ashyiraho uburyo bwinshi muri iyi serivise.Mu byo yashyizeho twavuga nk’uburyo bwo kwishyura serivise zitandukanye hakoreshejwe uburyo bwa Tigo Cash,kwishyura amafaranga y’ishuri,kugura umuriro,ndetse n’ibindi byasabaga abantu urugendo runini.

Allan yatangiye gukora muri Tigo mu kwezi kwa gicurasi mu mwaka w’2012 aho yari afite akazi ko kuba MFS Risk Manager aho yabashije gushyiraho uburyo bwo kugenzura uburyo bukoreshwa n’abazwi nk’aba agent ba Tigo.

Mbere y’uko atangira gukorana na Tigo,Allan yakoze mu gitangazamakuru cyo mu gihugu cya Kenya aho yari ashinzwe umutungo.Allan kandi yabaye umujyanama ndetse n’impugute mu bijyanye n’icungamutungo muri Kenya no mu Rwanda.Allan afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza n’ubucuruzi ndetse n’igenamigambi.

g

Allan

Daniel Barrientos,wari usanzwe afite umwanya wa Head of Mobile Financial Services muri sosiyete ya Tigo yahawe umwanya wo kuba umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo cya RSwitch.

Bwana Tongai Maramba umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda ndetse akaba ari no mu nama y’ubutegetsi y’ikigo cya Rswitch,yavuze ko yishimiye umwanya Allan yahawe ndetse anashimira cyane Daniel Barrientos ku kazi yakoze akiri muri Tigo.Yagize ati:Turishimye cyane kuba Allan agiye kuyobora imwe muri serivise z’ubucuruzi zikomeye hano mu Rwanda.Turashimira kandi Daniel umusanzu yatanze muri sosiyete ya Tigo ndetse tukanifuriza aba bombi ishya n’ihirwe mu mirimo mishya bahawe.

Kugeza ubu,Tigo Cash ni bumwe buryo bukoreshwa n’abanyarwanda benshi kandi bubafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi.Kuva Tigo Cash yatangizwa mu mwaka w’2011,ikoreshwa mu bikorwa bitandukanye nko kwishyura serivise nyinshi ukoresheje telephone yawe.

asdfgh

Daniel yasimbuwe na Allan, we ajya muri Rswitch

Kuva uburyo bwa Tigo Cash bwatangizwa kugeza ubu,abanyarwanda bamaze kunyuzaho amafaranga arenga miliyari 440 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse buri munsi iyi serivise ikaba ikoreshwa inshuro zirenga ibihumbi 200.

Kuri ubu hari uburyo bwashyizwe ahagaragara na Tigo Cash buzwi nka”Tigocashinga”aho abantu bakoresha Tigo Cash baba bafite amahirwe yo gutsindira amafaranga ibihumbi 100 buri munsi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND