RFL
Kigali

Airtel yatangije ku mugaragaro igikorwa cya 'Airtel touching lives' icyiciro cya kabiri

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:4/04/2017 19:55
1


Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu munsi tariki 04 Mata 2017 n’abayobozi bakuru ba Airtel mu kiganiro n’abanyamakuru.



Igikorwa cya “Airtel touching lives” ni igikorwa cyatangijwe na Airtel Rwanda muri Gicuransi 2016 aho abantu 20 batoranyijwe bagiye bashyigikirwa mu buryo bunyuranye. Hari imiryango yahawe aho gutura, hari abahawe imodoka, hari ibigo byafashijwe ndetse hari n'abandi benshi bafashijwe barimo abana babana n’ababyeyi babo muri gereza ya Ngoma n’iya Nyarugenge.

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Micheal Adjei,mu ijambo rye yavuze ko iki gikorwa Airtel iri gukora ari inshingano yihaye zo guhindura ubuzima bw’abaturarwanda kandi ko iki cyiciro cya kabiri bafite intego yo kugera ku bantu batuye mu duce twose tw’igihugu. Abantu bazafashwa akaba ari abafite ibitekerezo bishobora kuzamura uduce batuyemo mu bijyanye no kwizigamira, ubuzima, uburezi, ubucuruzi n’ibindi.

Nyuma yo gutorwa kw’aba bantu Airtel izohereza inzobere zayo zisure zinasuzume abo bantu zemeze koko niba bakwiye gushyigikirwa.Uburyo bwo gutora buroroshye nawe uri gusoma iyi nkuru niba hari umuntu uzi ubona ukwiye ubu bufasha, cyangwa ikigo runaka waba uzi ubona gikwiriye ubu bufasha wabahitamo ukohereza inkuru z'ubuzima bwabo ukurikije ubu buryo bukurikira:

1.email:CSR_rwanda@rw.airtel.com

2.0731000000(nomero wakoherezaho ubutumwa bugufi)

3.Whatsapp:0731000000

4.Wakwandikira Airtel uciye ku rukuta rwabo ra facebook cyangwa twitter

5.Wakandika urwandiko ukarugeza ku biro bikuru bya Airtel biri i Remera

Gutora bikaba bizarangira tariki 05 Gicuransi 2017

Airtel ni sosiyete y’itumanaho ikorera mu bihugu 20 byo muri Afurika no muri Asia icyicaro gikuru cyayo kikaba giherereye i New delhi mu Buhinde ikaba imaze imyaka itanu ikorera mu Rwanda ikaba imaze kuhagira abafatanyabikorwa 1600.000

Airtel

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Micheal Adjei asobanura iby'iki cyiciro

Airtel

 Amafoto:Lewis Ihorindeba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jado jayd 7 years ago
    hi!!! am glad to see yr whatsapp contact...I hv not too much to say but from bottom of my heart I really say Airtel touching lives be blessed..nukuri nakurikiranye ibikorwa mukorera abantu badafite shinge na rugero nange numva mbaye touched kumutima,, nukuri Imana yo mwijuru izabahe ingororano itagabanyije..nongeye kwishimira ko edition 2 touching lives igarutse..ahubwo nifuzaga kumenya niba muzakomeza kujya mubicisha on RTV ...be blessed Airtel...love u so much..





Inyarwanda BACKGROUND