RFL
Kigali

Airtel yahereye i Kigali (UTC) mu kugaba amashami hose mu Rwanda

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:10/07/2014 14:32
0


Airtel-Rwanda yatangiriye mu Mujyi wa Kigali muri gahunda ya yo yo kugaba amashami (Airtel Services Centers) mu Rwanda hose, aho kuri uyu wa kane tariki ya 10 Nyakanga hafunnguwe amashami abiri.



Umuhango wo gufungura amashami ya Airtel mu Mujyi wa Kigali wayobowe na Christophe Soulet Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Airtel-Africa, wari kumwe na Teddy Bhullar Umuyobozi wa Airtel Rwanda.

Airtel

Umuyobozi wa Airtel Rwanda afatanyije n'umuyobozi waturutse muri Airtel Africa

Afungura ku mugaragaro ishami ryo mu Mujyi mu nyubako ya UTC, Teddy Bhullar yatangaje ko iki gikorwa ari kimwe mu bishya bya Airtel Rwanda, kikaba gikozwe mu rwego rwo kurushaho kwegera abakiliya, banaborohereza mu kazi ka bo ka buri munsi.

Izi Services Centers zizajya zitanga serivisi zose za Airtel, nko gufasha abakoresha Interineti n’abandi bose bashaka kuyikoresha, Airtel Money, abakoresha Sim Suap n’abakeneye ibindi bikorwa byose bya Airtel nko kugura telefoni, modemu n’ibindi.

Airtel Africa

Umukozi wa Airtel Rwanda ishami rya Nyabugogo asobanurira Christophe Soulet ibigendanye na interineti

Aya mashami abiri yafunguwe kuri uyu wa kane tariki ya 10 Nyakanga, ni iryo mu Mujyi riri mu nyubako ya UTC, n’irindi rya Nyabugogo, akaba afunguwe asanga irindi rimwe ryari riri ku biro bikuru bya Airtel Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND