Noheri imenyerewe cyane nk’igihe cy’impano, gutanga no guhaza abandi. Abantu benshi bumva ari inshingano yabo ikmoeye kugira icyo bamarira umuryango babamo muri ibi bihe. Ni muri uru rwego rero Airtel Rwanda yifatanyije n’abana bo mu bitaro bya Kaminuza ya Kigali “Kigali University Teaching Hospital” maze isangira nabo Noheri.
Iki gikorwa cyitabiriwe na Prof Muganga Narcisse wari uhagarariye ibitaro, cyaranzwe n’ibyishimo bidasanzwe ku bana cyakorewe. Mu bikorwa bitandukanye bijyanye no kunezeza abana,Airtel yubatse muribo ibyishimo bikomeye bizamara igihe kitari gito.
Abana bahawe impano zinyuranye
Airtel yasangiye n’aba bana, barabyinana, baririmbana indirimbo za noheri ndetse banabaha impano nyinshi zirimo ibikoresho by’ishuri.
Abakozi ba Airtel bagaburira abana
Abajijwe impamvu Airtel yahisemo kwizihizanya ibi birori n’abana, umuyobozi wa Airtel ushinzwe itumanaho yagize ati “Noheri ni igihe cyo gutanga impano ndetse no gusangira n’abandi kandi ni igihe tugerageza kuzana ibyishimo mu buzima bw’abantu dukora ibirori nk’ibi. Airtel irifuza gusangira Noheri n’abanyarwanda bose. Turifuza ko abanyarwanda bahorana ibyiza”
Airtel yahawe icyemezo y'ishimwe n'ibitaro
Umunyana Denise abyinana n'abana
TANGA IGITECYEREZO