RFL
Kigali

Airtel Rwanda yatanze impano za Ramadhan ku miryango y’Abayisilamu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/07/2016 23:34
0


Mu karere ka Rwamagana Airtel Rwanda kuri uyu wa 4 Nyakanga 2016 yahatanze impano y’ibiribwa ku miryango y’Abayisilamu mu gihe bari mu gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan aho biyiriza ubusa basenga Imana. Icyo gikorwa cya Airtel ni icy’urukundo ikoze mu kwifatanya n'abayisilamu mu kwizihiza Iftar.



Brian Kirungi umwe mu bayobozi ba Airtel Rwanda yavuze ko nyuma yo kuba Airtel ikora ubucuruza , bajya bita ku bantu n’imiryango icyo kigo cy’itumanaho gikoreramo. Iyo niyo mpamvu bifatanyije n’abayisilamu bakabereka urukundo.

Sheikh Ntakanyura Ibrahim umuyobozi w’umusigiti wa Rwamagana mu byishimo byinshi yashimiye cyane igikorwa cy’urukundo Airtel Rwanda ibakoreye, ikabazirikana mu gihe bari mu kwezi kwa Ramadhan. Basabiye Airtel umugisha wo kurushaho gutera imbere.

Mu gusoza, Sheikh Ntakanyura Ibrahim yavuze ko umuryango nyarwanda ukeneye abantu barangwa n’urukundo, ibyi bikaba bizafasha u Rwanda kurushaho gutera imbere.

Airtel Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND