Abana bakina umupira w’ amaguru bakomeje gushimira Airtel byimazeyo kubera uburyo yabazaniye bwo kubasha kwigaragaza no kuzamura impano mu mupira w’ amaguru biciye mu irushanwa ritegurwa na Airtel ryitwa Airtel Rising Stars ribera mu gihugu hose.
Iri ushanwa rya Airtel Rising Stars rigamije gufasha abana bakiri bato bakina umupira w’ amaguru ariko batajyaga babona umwanya wo kwigaragaza no kuba bazamura impano zabo ngo bazavemo abakinnyi bakomeye,uyu mwaka rimaze kubera mu bice bibiri by’ igihugu, kuri iki cyumweru ryari ryakomereje mu majyepfo y’ igihugu.
Jimmy Mulisa wakinnye mu makipe atandukanye asanga aba bana barabonye amahirwe adasanzwe ndetse akaba yabasabye kubyaza umusaruro
Mbere y' umukino Jimmy Mulisa wakanyujijeho mu ikipe ya APR FC, Amavubi ndetse akanakina hanze y' umugabane w' Afurika yabanzaga akaganiriza abakinnyi b' amakipe yombi akabagira inama yazabafasha kuzagera ku rwego rwiza
Iyi mikino yakinirwaga mu karere ka Nyamagabe, mu bahungu, Rusizi United ihagarariye Akarere ka Rusizi ni yo yegukanye igikombe itsinze kuri penaliti 5-4 za Winners yo mu Karere ka Muhanga, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Huye Training Center (HTC) itsinze YDC (Youth Development Center).
Ikipe ya Rusizi yabonye intsinzi yahawe ikimbe cya zahabu na sheki y' amafaranga ibihumbi ijana ndetse ikazahagararira akarere k' Amajyepfo mu mikino ya nyuma
Byari ibyishimo bisanzwe ku ikipe ya Rusizi nyuma yo kwegukana igikombe
Rusizi yabaye iya mbere yahawe igikombe cya zahabu n’amafaranga y’u Rwanda 100,000, iba inegukanye itike yo guhagararira "Region II" mu mikino ya nyuma ya Airtel Rising Stars ku rwego rw’igihugu.
Wiinners yabaye iya kabiri yahawe igikombe cya Feza n’amafaranga y’u Rwanda 80,000, mu gihe HTC yabaye iya gatatu yahawe imipira yo gukina ndetse n’amafaranga y’u Rwanda 50,000, mu gihe YDC yahawe imipira 2 yo gukina.
Mu makipe ane yitabiriye Airtel Rising Stars muri Region II, Gatagara ihagarariye Akarere ka Ruhango ni yo yegukanye igikombe cya zahabu n’amafaranga y’u Rwanda 100,000 nyuma yo gutsinda kuri penaliti 4-3 za Nyanza. Nyanza yabaye iya kabiri yo yahembwe igikombe cya Feza n’amafaranga y’u Rwanda 70,000.
Ikipe y' abakobwa ya Ruhango nayo yahawe ibihembop bingana n' ibya basaza bayo
Airtel Rising Stars izakomeza mu mpera z’iki cyumweru, ikazakomereza mu Ntara y’Uburengerazuba (mu Karere ka Rubavu) ahazasorezwa imikino yo muri Region III.
Imikino ya nyuma ya Airtel Rising Stars ku rwego r’igihugu iteganyijwe mu kwezi gutaha, ikazakinirwa kuri Sitade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze, ahazahurira amakipe ane ahagarariye buri Region mu bahungu ndetse n’ane y’abakobwa.
Kugeza ubu, Centre de Formation de Football ya Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo ni yo izahagararira Region I mu bahungu n’aho Abarashi bo muri ako Karere bahagarariye iyo Region mu bakobwa, Rusizi United ihagararire Region II mu bahungu na Gatagara (Ruhango) ihagararire iyo Region mu bakobwa.
Airtel Rising Stars irimo gukinwa ku nshuro ya Gatatu mu Rwanda, ku nshuro ya mbere yakinwaga ifite umukinnyi w’icyitegererezo Laurent Etame Mayer, Umunya Cameroun wahoze akinira Arsenal, ku nshuro ya kabiri (mu 2014) umukinnyi w’icyitegererezo yari Tony Adams, Umwongereza na we wahoze ari kapiteni wa Arsenal, kuri iyi nshuro bwo ni Jimmy Mulisa, Umunyarwanda wahoze akinira APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi.
Abana bakina umupira w’ amaguru bashimye cyane Airtel kubera uburyo yabashyiriyeho bugamije kubafasha kuzamura impano zabo binyuze muri iri rushanwa rya Airtel Rising Stars. Umwe mu bana b’ abakobwa waganiriye na Inyarwanda.com yagize ati: “ Ubu buryo buzadufasha kujya twigaragaza abatoza bakomeye n’ amakipe akomeye akatubona, natwe tukazavamo abakinnyi bakomeye nka Jimmy Mulisa, tukazakinira Amavubi.”
Nyampinga Clementine ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza ibikorwa bya Airtel yatangaje ko Airtel yishimira ko uburyo bateganyaga ko iki gikorwa kizagenda ahubwo byarushijeho kuba byiza kandi bikaba biri gutanga umusaruro uhagije ku ruhande rw' abana bari kubona amahirwe
Uhagarariye Ijabo ku rwego rw' igihugu nawe yashimiye abikuye ku mutima ubwitange Airtel igira kugiranga iteze abana b' abanyarwanda imbere ibafasha kuzamura impano zabo
Jimmy Mulisa atanga impano z' imipira yo gukina
Iri rushanwa ryitabirwa n' abana benshi mu gihugu bakabona amahirwe yo kwigaragaza
Ikipe zabaye iza kabiri zahawe iibikombe na sheki
Abakinnyi bagiye bigaragaza biratinda, uyu yakuragamo za penaliti
TANGA IGITECYEREZO