RFL
Kigali

Airtel ifunguye ku mugaragaro iduka rya Apps

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/12/2014 9:58
1


Kuri uyu wa 17Ukuboza,2014 Airtel Rwanda yafunguye ku mugaragaro urubuga rwa Apps mu Rwanda mu rwego rwo gushyigikira abazikora ndetse no kugira ngo abantu babashe kuzitunga ku buntu cyangwa baziguze binyuze ku rubuga http://apps.rw.airtellive.com/.



Umuyobozi wa Airtel bwana Teddy Bhullar yatangaje kuri uyu mushinga ati “Icyifuzo cyacu nuko abakiliya bacu babona applications za telephone zibanogeye biboroheye kandi tugateza imbere abanyarwanda b’abahanga mu gukora applications. Twishimiye gutangaza ko ububyatangiye ndetse abakiliya bashobora gukoresha idukarya Apps rya Airtel.”

Yongeyeho ati “Applications zijyanye n’akarere kacu ndetse na interineti yacu yihuta ni amahirwe ku banyarwanda bafite impano yo gukora applications ndetse n’abanyamahanga, yo kugeza ibyiza byabo ku bantu binyuze muri Airtel App store.”

Iyi Airtel App store (idukarya app rya Airtel) igizwe na applications z’ubuntu ndetse n’iz’amafaranga, ikaba iboneka ku bakoresha telephone za Android, Blackberry, Java, Symbian, na Windows. Ikirenze kuri ibyo, abakiliya bashobora gukoresha applications mbere yo kuzigura, kuzereka abandi, blog, download, ndetse no kuzohereza nk’impano.

Hamwe na Apps za Airtel, ubuzima burushaho kuryoha no koroha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Easy9 years ago
    mwiriwe? umuntu izo apps yazibona gute? ko dusanzwe tubona Google store muma phone yacu





Inyarwanda BACKGROUND