RFL
Kigali

AFRIFAME Pictures ikomeje kwakira abageni bafite ubukwe muri uyu mwaka wa 2017

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:18/01/2017 13:40
0


Nyuma y’uko umwaka wa 2016 usize kompanyi ya Afrifame Pictures ibaye ubukombe mu bijyanye no gufata amafoto n’amashusho agezweho, ndetse bagatangirana umwaka wa 2017 imihigo yo gutanga serivise yisumbuyeho, aho bazanye ibikoresho bishya kandi bigendanye n’igihe, kuri ubu batangiye guha ikaze abateganya ubukwe ‘booking’ muri uyu mwaka.



Afrifame Pictures ivuga ko yizeye ko umwaka wa 2017 uzaba ari uw’ibishya gusa kubazabagana nyuma yo gukorana neza n’abakiliya bayo mu mwaka ushize.

Afrifame Pictures yongereye ‘Drone Phantom 4’ mu bikoresho izifashisha muri 2017Drone Phantom 4’ yiyongereye mu bikoresho Afrifames Pictures izakoresha muri uyu mwaka wa 2017

Nkuko ubuyobozi bwa Afrifame pictures bubitangaza nyuma yaho baheruka kumurika ibikoresho byayo bishya birimo ‘Drone Phantom 4’, kimwe mu  bindi bikoresho byinshi bishya Afrifame Pictures yongereye mu byo yari isanganywe mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi nziza ku bayigana, ngo ubu bishimiye kumenyesha abageni n’abandi bateganya ibirori muri uyu mwaka ko kuva muri uku kwezi kwa Mutarama kugeza mu Ukuboza 2017 batangiye kwakira abifuza gukora ‘booking’.

Uramutse ufite ibirori ushaka ko Afrifame izagufatira amafoto n’amashusho, ukaba ushaka gufata umwanya mbere(booking) wohereza ubutumwa bwawe kuri e-mail ya Afrifame ariyo booking@afrifamepictures.com cyangwa ugahamagara kuri 0788304594.

Tubibutse ko uretse iyi serivise yo kubafatira amafoto n’amashusho mu bukwe, Afrifame Pictures isanzwe izobereye no mu zindi serivisi zinyuranye zijyana n’iminsi mikuru runaka yizihizwa mu mwaka  nk’umubatizo, inama , isabukuru y’amavuko, amafoto yihariye n’ibindi.

Umunsi w’abakundana wa Saint Valentin akaba ariwo munsi wegereje aho Afrifame Pictures itangaza ko kuri ubu batangije gahunda yo kuzafotora abakundana mbere y’umunsi nyirizina no ku munsi wa Saint Valentin 2017.

Uramutse ushaka kureba amafoto y’umwihariko yagiye afatwa na Afrifame Pictures wasura urubuga rwayo: Afrifamepictures.com

Wanabakurikirana kuri Instagram unyuze kuri Afrifamepictures no kuri page ya Facebook yitwa Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND