RFL
Kigali

Abayobozi ba Airtel Rwanda basangiye IFTAR n’Abayisilamu mu Musigiti wa Al-Fatiha Nyamirambo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/06/2015 20:43
0


Mu gihe Abayisilamu ku isi yose bari mu gisibo cya Ramadhan, kuri uyu wa 26 Kamena 2015 ni bwo abakozi n’abayobozi ba Airtel Rwanda basangiye Ifutari(IFTAR) n’Abayisilamu, bagamije kwifatanya na bo mu kwezi kwa Ramazani, cyane ko mu bafatabuguzi b’iyo sosiyete y’itumanaho harimo n’abayoboke b’idini ya Islam.



Gusangira Ifutari hagati y’abakozi n'abayobozi ba Airtel Rwanda hamwe n’abayisiramu byabereye I Nyamirambo mu Musigiti wa Al-Fatiha ku matariki  twavuze haruguru aho icyo gikorwa cyanejeje cyane abayisiramu basangiye n’aba bayobozi ba Airtel Rwanda.

Mu izina ry’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Imam w’umusigiti wa Al-Fatiha –Nyamirambo, Ali Ndabishoboye yashimiye cyane Aritel kubw’igikorwa cy’urukundo igaragaje.

Yavuze ko ari byiza cyane kubona Airtel yifatanya nabo mu kwezi gutagatifu kw’igisibo cya Ramadhan ku nshuro ya kabiri yikurikiranya dore n’umwaka ushize Airtel Rwanda yahahiye Ifutari (Idi-El-Fitr) imiryango myinshi ikennye.

Ni ku nshuro ya kabiri Airtel Rwanda isangiye Ifutari n'Abasiramu 

Teddy Bhullar, Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda yatangaje ko byabashimishije kwifatanya n’Abayisilamu mu kwezi kw’igisibo, anabifuriza gukomeza kugubwa neza no kuryoherwa n’Ifutari. Yavuze kandi ko ibyo bakoze ari inkunga yoroheje kandi bakaba bizeye ko abavandimwe babo b’Abayisiramu bazakomeza kuryoherwa na Iftar.

Teddy Bhullar Umuyobozi wa Airtel Rwanda asangiza Abayisilamu Ifutari

Buri mwaka Umuryango w’Abayisilamu ku isi wizihiza iminsi 30 y’igisibo, aho bakoresha uwo mwanya nk’uwo kurushaho kunga ubumwe n’Imana, barushaho gusenga, bagakora ibikorwa by’urukundo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND