RFL
Kigali

Abakunda ‘Selfie’ bashyizwe igorora bahabwa impano ya Tecno Phantom 6/6+

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/10/2016 9:58
1


Tecno Mobile imaze iminsi micye ishyize ku isoko terefone nshya ya Tecno Phantom 6/6+ zifite ubushobozi bwo gufata amafoto acyeye cyane utatandukanya n’ayafotowe na camera.



Iyi terefone ya Tecno Phantom 6 kimwe na Tecno Phatom 6+ akaba ari impano yagenewe abakunda kwifata ‘Selfie’ kuko zibasha gushyira abantu bagera ku icumi mu ifoto imwe kandi ifoto ikaza icyeye neza cyane (HD photos).

Tecno Phantom 6/6+ zifite ikoranabuhanga rituma ufunguza terefone igikumwe cyangwa imboni z’amaso.  Camera yazo iguha amafoto meza yihariye iyo ukoresheje degree ya 83. Akarusho ni uko iyo muri kwifotora nk’itsinda, mubasha kwifotoza camera y’imbere n’iy’inyuma kuri degree 180.

Zombi yaba Tecno Phatom 6 na Tecno Phatom 6+ zifite processor yihuta cyane. Tecno Phantom 6 ikaba ifite processor yihuta cyane igendera kuri 2.0 GHz mu gihe Tecno Phantom 6+ yo ifite iyihuta cyane kurushaho.Niba ukunda amafoto meza by'umwihariko kwifata 'Selfie', Tecno Phantom 6/6+  ni impano uhawe na Tecno Mobile udakwiye gutesha agaciro.

Izi terefone zirahendutse ukurikije agaciro zifite. Ku bantu bazishaka, mushobora kuzisanga ku maduca yose yo mu Rwanda acuruza terefone za Tecno Mobile. Tubibutse Tecno Phatom 6 yamuritswe tariki 25/09/2016 mu birori byabereye i Dubai ahari abantu uruvunganzoka bari baje kwirebera ubwiza bw'iyi terefone nshya.

Tecno Phantom 6

'Lenses' za Tecno Phatom 6/6+

Tecno Phantom 6

Selfie y'abantu benshi

Tecno Phantom 6

Selfie y'abantu bacye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • zaza7 years ago
    Igiciro ni angahe ngo nigurire ko nkeneye tel





Inyarwanda BACKGROUND