Wigwa mu mugozi w’urukundo rurimo imitego: Cia yamaze igihe kinini muri uwo mugozi! Iga icyo wakora

Urukundo - 14/05/2021 10:55 AM
Share:
Wigwa mu mugozi w’urukundo rurimo imitego: Cia yamaze igihe kinini muri uwo mugozi! Iga icyo wakora

Wakuze wumva bavuga ngo “igihe gikiza ibikomere byose (Time Heals All Wound)". Uko iminsi yagiye ihita ni ko wagiye uhura n’abantu bavuga ko bababajwe ndetse hagashira igihe igikomere kikahaguma, akaguma yumva ubu babare nyamara hashize imyaka uruhuri.

Kenshi mu rukundo ntihaba amasaha, iminsi cyangwa amezi ahubwo haba imyaka. Ahari barabeshye. Cia yamaze imyaka arwaye indwara izwi nka Toroma yakuye mu rukundo rwe rw’igihe cyashize, ubwo yari amaze gutandukana n’uwari yaramuteze ako gatego akamufatiha mu mugozi w’urukundo rubi. Cia yarababajwe cyane ndetse gukira ibikomere biba ingume kugeza ubwo yicaye agatekereza maze akavuga amagambo akomeye nifuje ko nawe ufatamo isomo. 

Cia umukobwa mwiza cyane, umukobwa w’igikundiro yaragize ati “Akenshi twibwira ko twakize ibikomere twatewe n’urukundo, kubera igihe gishize nyamara tuba twishuka, igihe gikiza ubusa igihe kirera umutima wababajwe, kikawufasha kubika ibikomere aho bizaba byiteguye kongera kukurya mu gihe hazaba hagize akandi kantu gato kagukoraho.

Abenshi bibwira ko guhita winjira mu wundi mubano, ugahura n’undi muntu nawe mubi, bizatuma ushyira ku iherezo ibyo wahozemo n’agahinda wagize. Ntaho bihuriye, gusa ushobora kuba uri kwibaza uti "Kubera iki none? Ubwo nakora nte? N’ibindi byinshi ".


Ukuri n’uko utigeze ukira nagato ,………….

Kubera ko wowe ubwawe utabashije kongera kuzana wa wundi wanyawe uba muri wowe, ntabwo uzabasha kurema undi kandi uwa mbere akiboheye ahantu. Ikintu uzaba ushoboye gukorera umutima wawe ni ukuba nka rukuruzi ikurura umubabaro n’agahinda.

Cia yaragize ati "Ntabwo nzi uko wowe umeze, sinzi uko umerewe mu rukundo rwawe, ariko njye nakuze mbamuri ubwo buzima kandi nari maze kuburambirwa mpitamo kuba umwari wigisha nkajya mfasha n’abandi kwiyakira no kuva muri urwo ruziriko rw’urukundo".

Uri wowe rero ngaho icara utuze. Nyuma y’imyaka, iminsi, amezi cyangwa igihe runaka umaze ubabajwe n’uwo witagaho.Icara utuze hanyuma wige icyo bisaba kubona uwo muhuje umutima, uwo muhuje imyemerere, uwo muhuje bimwe mu bikuranga, uwo uzakunda akakugora ariko akagukunda abikuye kumutima, uzarinda umutima wawe akawuvura;

Uzaguha ibyishimo, uzakwitaho ubona utabikwiye.Umwana udasamara, umusore cyangwa umukobwa ucisha make. Aha ni bwo uzicara ukumva utuje kuko uzaba uziko mu rugo hariyo umuhoza. Uko ni Cia yakize indwara ya Trauma yari amaranye imyaka. Dore ngurwo urukundo CIA yakunze Paul rukamugira nk'umusazi

Igitabo cyitwa ‘Love After Heart Break’ ugishake ugisome cyanditswe na Stephan, ni igitabo gishingiye ku nkuru z’uwigeze ababarizwa mu rukundo ariko wakize. Ngaho irinde kugwa muri ako gatego k’igihe kuko ntacyo igihe cyafasha uwababajwe uretse kumubikira ibikomere byiteguye gucika.

REBA NIBA UFITE IBI BIMENYETSO MAZE UMUKUNDE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...