Urukundo Cia yakunze Paul rwamugize nk’umurwayi wo mu mutwe! Bakundanye uruzira imbereka bakubitwa iz'akabwana umwe arapfa

Urukundo - 02/04/2021 8:17 AM
Share:
Urukundo Cia yakunze Paul rwamugize nk’umurwayi wo mu mutwe! Bakundanye uruzira imbereka bakubitwa iz'akabwana umwe arapfa

Urukundo rumeze nk’umurunga muremure udacika kandi wakaho umuriro. Uyu murunga iyo wagufashe ntiwita ku ntimba uri bugusigire cyangwa ingano y’igikomere uri bugire kubera wo. Uyu murunga wafashe Cia uramubabaza birangira uteye urupfu rwa Paul yakunze kugeza ku munota wa nyuma barashwe.

Hari kuwa Mbere w’amasomo, Cia na bagenzi be bari bicaye bategereje mwarimu w’iyobokamana ngo abahereze ibyo bagombaga kwandika. Icyo gihe ikintu gisa n’inkuba cyabaye nk’igikubise umutima wa Cia maze bagenzi be babona yubitse umutwe yifashe mu gatuza. Yamaze iminota icumi hasi guhaguruka biranga. Reka turebe uko byagenze!

Kera nkiri umwana numvaga bavuga ko urukundo rubabaza ndetse rukamera nk’inyundo ikomeye iyo rugeze ku muntu muhabanye mu myumvire no mu marangamutima. Ibi naje kubyemera nkimara kumva iyi nkuru yabaye kuri Cia na Paul.

Bagenzi ba Cia bamujyanye mu nzu maze amaze kumera neza arabaganiriza, ababwira imvo n’imvano y’icyamuteye kugwa no kumara iminota myinshi hasi. Niwumva iyi nkuru uyigiremo, igitekerezo cyawe ni ingenzi ndetse no kuyiha bagenzi bawe mu rwego rwo gufasha no gutabara imitima ibabaye.

Ubwo Cia yari yicaranye n’abashuti be, mbere y’uko agwa, mu kigo hari hamaze kwinjira umusore mushya, umusore wari uri kumwe n’ababyeyi be. Uyu musore yari yambaye umwambaro w’icyo kigo. Uyu musore yinjiye arangaguza none ho mu kureba hejuru, ahuza amaso na Cia ahita yikubita ku meza bari bicayeho. Haciye ho agahe gato amaze kumera neza, Cia yaje kuvuga ibyamubayeho.

Yaragize ati “Uriya musore akimara kwinjira mu kigo twahuje amaso maze nsa n'ukubiswe n’inkuba, numva umutima urandiye cyane, guhumeka biranga ndatitira cyane, ubusanzwe ntabwo byambagaho, gusa nyuma naje kumenya ko rwari urukundo nari mfite kuri uriya musore, ku buryo na nyuma y’aho kurya byananiye, kuvuga no kwiga biranga nabuze amahwemo kugeza ubwo namusabye guhura nawe ambwira ko tuzahura amaze guhabwa ishuri ndetse amaze no kuruhuka, mbimubwira binyuze mu gapapuro gato namwandikiye kanyura ku muhungu w’inshuti ye magara ".

Cia yarakomeje ati "Mu gihe naganiraga n’inshuti zanjye kuri iyo nkubiri y’urukundo nari nagize bambwiye ko urukundo gusa ruba rudahagije, bituma nshaka uburyo bwo kumwegera no kumuba hafi ndetse mugurira utuntu dutandukanye ndetse nawe igihe cyarageze arankunda turakundana kandi urukundo rwacu rugera kure hasigara kubibwira ababyeyi bacu, dore ko twanafatanyaga kwiga rimwe na rimwe.

Igihe twahisemo kubibwira iwabo byahuriranye n’uko iwabo w’umuhungu bari bafite gahunda yo kujya kumusabira undi mukobwa bari bari ku rwego rumwe mu bijyanye n’ubukungu. Icyo gihe wambereye umunsi mubi, umunsi w’amarira n’agahinda. Iwabo twarahageze twicaye mushiki we arahaguruka ansukaho amazi yari afite mu gikombe ndetse ambwira ko batanshaka kandi ko ari ubutumwa yahawe n’iwabo bose.

Naratashye ariko ntahana agahinda kenshi cyane, amarira aba menshi, uko nicuye nkarira, sinaryaga ntacyo nakoraga ariko umusore kuko yari ari iwabo ntabwo nigeze ntekereza ko azangarukira na cyane ko icyo gihe twari twarasoje amasomo twese kandi benda kujya kumusabira undi mukobwa n'ubwo atamukundaga.

Igihe cy’ubukwe bw’umusore cyarageze nawe kwihangana biramunanira aratoroka ngiye kubona mbona ansanze mu rugo anyuze mu idirishya ryo mu cyumba cyanjye yari asanzwe anyuzamo utubaruwa, avuga ko atamfite atabaho ndetse ko yifuza ko twigumanira cyangwa tugatoroka ababyeyi. 

Naratinye ariko ndamufungurira mu gihe tukirimo kuganira ngiye kubona mbona ab'iwabo baraje binjiye badakomanze bitwaje inkoni z’ibibando, barampuraguye Paul akajya yitambika, yararembye cyane ku bw'amahirwe make Paul abariwe upfa nubwo ari njye bashakaga. Badukubise inkoni nyinshi cyane zatumye ubuzima bwa Paul buba bubi cyane kugeza ashizemo umwuka.

Umuryango we warihebye nanjye ubu sinzi icyo nakora, narihebye!. Urukundo rurababaza ariko uzacunge neza urebe niba koko ukunda uwo wagakwiye gukunda. Ese ntawugusaba urukundo ukarumwima kuko ufite abo utegereje cyangwa utekereza ko bazaruguha ?Gukunda ni byiza ariko kubabaza umutima w’undi ni ibibi. Ese amafaranga akwiriye kuyobora urukundo rw’abakundana? Ese umuryango wakabaye imbogamizi ku buryo wagera n’aho kwitambika hagati y’abakundana? Wowe ubyumva ute ?


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...