Hari kuwa Mbere w’amasomo, Cia na bagenzi be bari
bicaye bategereje mwarimu w’iyobokamana ngo abahereze ibyo bagombaga
kwandika. Icyo gihe ikintu gisa n’inkuba cyabaye nk’igikubise umutima wa Cia
maze bagenzi be babona yubitse umutwe yifashe mu gatuza. Yamaze iminota icumi
hasi guhaguruka biranga. Reka turebe uko byagenze!
Kera nkiri umwana numvaga bavuga ko urukundo rubabaza
ndetse rukamera nk’inyundo ikomeye iyo rugeze ku muntu muhabanye mu myumvire no
mu marangamutima. Ibi naje kubyemera nkimara kumva iyi nkuru yabaye kuri Cia na
Paul.
Bagenzi ba Cia bamujyanye mu nzu maze amaze kumera neza
arabaganiriza, ababwira imvo n’imvano y’icyamuteye kugwa no kumara iminota
myinshi hasi. Niwumva iyi nkuru uyigiremo, igitekerezo cyawe ni ingenzi ndetse no
kuyiha bagenzi bawe mu rwego rwo gufasha no gutabara imitima ibabaye.
Ubwo Cia yari yicaranye n’abashuti be, mbere y’uko agwa, mu kigo hari hamaze kwinjira umusore mushya, umusore wari uri kumwe n’ababyeyi be. Uyu musore yari yambaye umwambaro w’icyo kigo. Uyu musore yinjiye arangaguza none ho mu kureba hejuru, ahuza amaso na Cia ahita yikubita ku meza bari bicayeho. Haciye ho agahe gato amaze kumera neza, Cia yaje kuvuga ibyamubayeho.
Yaragize ati “Uriya musore akimara kwinjira mu kigo twahuje amaso maze nsa n'ukubiswe n’inkuba, numva umutima urandiye cyane, guhumeka biranga ndatitira cyane, ubusanzwe ntabwo byambagaho, gusa nyuma naje kumenya ko rwari urukundo nari mfite kuri uriya musore, ku buryo na nyuma y’aho kurya byananiye, kuvuga no kwiga biranga nabuze amahwemo kugeza ubwo namusabye guhura nawe ambwira ko tuzahura amaze guhabwa ishuri ndetse amaze no kuruhuka, mbimubwira binyuze mu gapapuro gato namwandikiye kanyura ku muhungu w’inshuti ye magara ".
Cia yarakomeje ati "Mu gihe naganiraga n’inshuti
zanjye kuri iyo nkubiri y’urukundo nari nagize bambwiye ko urukundo gusa ruba
rudahagije, bituma nshaka uburyo bwo kumwegera no kumuba hafi ndetse mugurira
utuntu dutandukanye ndetse nawe igihe cyarageze arankunda turakundana kandi
urukundo rwacu rugera kure hasigara kubibwira ababyeyi bacu, dore ko
twanafatanyaga kwiga rimwe na rimwe.
Igihe twahisemo kubibwira iwabo byahuriranye n’uko
iwabo w’umuhungu bari bafite gahunda yo kujya kumusabira undi mukobwa bari bari
ku rwego rumwe mu bijyanye n’ubukungu. Icyo gihe wambereye umunsi mubi, umunsi w’amarira
n’agahinda. Iwabo twarahageze twicaye mushiki we arahaguruka ansukaho amazi yari
afite mu gikombe ndetse ambwira ko batanshaka kandi ko ari ubutumwa yahawe n’iwabo
bose.
Naratashye ariko ntahana agahinda kenshi cyane,
amarira aba menshi, uko nicuye nkarira, sinaryaga ntacyo nakoraga ariko umusore kuko yari ari
iwabo ntabwo nigeze ntekereza ko azangarukira na cyane ko icyo gihe twari
twarasoje amasomo twese kandi benda kujya kumusabira undi mukobwa n'ubwo
atamukundaga.
Igihe cy’ubukwe bw’umusore cyarageze nawe kwihangana biramunanira aratoroka ngiye kubona mbona ansanze mu rugo anyuze mu idirishya ryo mu cyumba cyanjye yari asanzwe anyuzamo utubaruwa, avuga ko atamfite atabaho ndetse ko yifuza ko twigumanira cyangwa tugatoroka ababyeyi.
Naratinye ariko ndamufungurira mu gihe tukirimo kuganira ngiye kubona mbona ab'iwabo baraje binjiye badakomanze bitwaje inkoni z’ibibando, barampuraguye Paul akajya yitambika, yararembye cyane ku bw'amahirwe make Paul abariwe upfa nubwo ari njye bashakaga. Badukubise inkoni nyinshi cyane zatumye ubuzima bwa Paul buba bubi cyane kugeza ashizemo umwuka.
Umuryango we warihebye
nanjye ubu sinzi icyo nakora, narihebye!. Urukundo rurababaza ariko uzacunge
neza urebe niba koko ukunda uwo wagakwiye gukunda. Ese ntawugusaba urukundo
ukarumwima kuko ufite abo utegereje cyangwa utekereza ko bazaruguha ?Gukunda ni byiza
ariko kubabaza umutima w’undi ni ibibi. Ese amafaranga akwiriye kuyobora urukundo
rw’abakundana? Ese umuryango wakabaye imbogamizi ku buryo wagera n’aho
kwitambika hagati y’abakundana? Wowe ubyumva ute ?