Ahari nawe uri gukunda umusore kubera ko yambara neza,
kubera uburyo agenda, kubera uburyo aseka n’ibindi. Ibi ntagisobanuro na kimwe
bifite mu buzima bw’urukundo. Iyaba wamenyaga ko uyu muntu ashobora kuba ari
ku rwego rwo kubabaza abantu benshi mu gihe gito, ntiwakemeye ko nawe ujya mu bo
yababaje cyangwa mu bo ashaka kubabaza.
Mu by’ukuri abahungu ntabwo bazana urukundo ngo barupimishe metero cyangwa ikindi kugira ngo ukunde ubone ingano yarwo. Umuhungu ugukunda nakugera imbere iteka azahita abivuga cyangwa abigaragarishe ibikorwa kugira ngo ubone neza ko atandukanye n’abandi mwahuye cyangwa muhura buri munsi.
Uyu munsi twaguteguriye ibintu umusore ugukunda bya nyabyo azagukorera utarinze kubimusaba cyangwa ngo ugaragaze ko ubishaka.
1.NIBA URI
UMUNTU W'INGENZI KURI WE, ITEKA AZAHORA ARINDA ISEZERANO RYE KURI WOWE
Niba yaragerageje kuba umuntu wa mbere mu buzima bwawe,
iteka azahora aharanira kuba ikintu cyiza wigeze ubona. Azakora byinshi kugira
ngo ubone ko agukunda koko. Uyu musore azaba nta makemwa mu kurinda isezerano
yagiranye nawe, azemera yibe ariko asohoze isezerano yaguhaye. Ibi rero ntabwo
ubimusaba cyangwa ngo ugaragaze ko ubikeneye muri kumwe, kandi burya si bose
bamubona ni wowe wenyine ufite ayo mahirwe.
2.AKUNDA
KUGUSETSA BINYUZE MU BIKORWA
Arabikunda, akunda kukubona useka niyo mpamvu
ibikorwa bye uzasanga byibanda ku kintu cyatuma useka kandi ugahora wishimye. Niba
ufite uwo muntu icara ugenzure urebe niba koko afite iyi ngingo muri we. Akenshi
akunda kukwitegereza cyane cyane iyo wishimye ukabona nawe biramushimishije.
3.NTABWO AJYA
AGERAGEZA KUGUHINDURA
Umuntu w’ingenzi ntajya ashaka ko wihindura ngo ube
uwo utari kuko akaneye wowe kandi ku bwo kugukunda akunda uko uteye. Azaguha
agaciro ukwiriye uko umeze ku buryo nawe uzagera aho ukibaza niba koko agukunda
cyangwa niba akubeshya. Hari uwo muzahura akakubwira ngo nudahindura ibi ntabwo
nkufite uwo si uwawe. Cyangwa mwaba muri kuganira ukumva aravuze uti “Ariko
rero buriya ugiye wambara amajipo magufi byaba ari byiza, akenshi azabikubwira
asa n’ubigutegeka "…..".
4. UYU MUSORE
NTAJYA ASHIDIKANYA KUGANIRA NAWE KU HAZAZA HANYU
Ibi bintu uzabimubonaho cyane, ntazagira isoni zo kuganira nawe ku hazaza hanyu, uzajya wumva iteka imishinga ye uyirimo, niba utanayirimo ubone asa n’uri kuyigushyiramo ku ngufu. Ibi bizakwereke ko atandukanye. ‘Umusore uri mu rukundo ntazagira isoni zo kukuganiriza ku hazaza hawe nawe kabone n'ubwo mwaba mutarabiha umurongo’.
Ese ibi bintu bihuye neza n'ibyo umusore mukundana cyangwa muri kumenyana afite? Igisubizo ni wowe ugifite. Ese mwahuye gute? Reba neza niba koko agukunda. Urukundo ni inzira ndende kandi ntuzarebe inyuma mu gihe imbere uri kuhabona, icyo uzifuza mu minsi iri imbere. Iteka buri muntu yifuza gukundwa, uzababara rero numara guta ugukunda ugategereza uwo ukundira imyambarire, ingaragaro, ubutunzi, cyangwa wishuka ko mumaranye igihe muganira cyangwa musangira ibitagira umumaro.