Umushumba w'Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Antoine Rutayisire, yatangaje ko Imana idashobora gukubitisha inkuba umuhanzi Muchoma, cyangwa se ngo imuhombye ngo n’uko yacagaguye Bibiliya Ntagatifu mu mashusho y’indirimbo ye yise “Ni ikibazo” aherutse gusohora.
Tariki 02 Ukwakira 2020, umuhanzi Muchoma uri kubarizwa mu Rwanda muri iki gihe, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ni ikibazo’ atonganya Imana, anacagagura Bibiliya arayihamba mu kugaragaza ko hari abo Imana ititaho kandi bahora ku gasambi k’isengesho.
Ibitekerezo bya benshi barebye amashusho y’iyi ndirimbo, bavuze ko yakoze indirimbo ifite ubutumwa bwiza, ariko ko bitari bikwiye ko acagagura Bibiliya mu kugaragaza umujinya afitiye Imana.
Ukoresha izina rya Hirwa Tv yagize ati “Bibiliya n'iyo kubahwa n'igitabo cy'ubwenge usibye no kuba Yera irimo inyigisho z'ubwenge zidufasha mu buzima busanzwe ndetse n'uburyo twabana muri sosiyete.”
“Nta na hamwe ihuriye n'imibabaro cyangwa imiruho duhura nayo kuko na Yesu ubwe yarababaye kandi ari umwana w'Imana ikindi kugera kure siko gupfa. Umva ko nawe wigeze kuba mu buzima bubi ariko ubu umeze neza iriya ndirimbo uyikosore gutwika Bibiliya ntacyo byagufasha.”
Ukoresha izina rya Marie Claire Rusangwa yabwiye Muchoma ko gutwika Bibiliya ari ikosa rikomeye ‘kuko kiriya gitabo n’abapagani baracyubaha’.
Yabwiye uyu muhanzi ko yagombaga gukoresha Bibiliya yerekana ko nyuma y’ibibazo no kwiheba muri Bibiliya harimo amagambo ahumuriza.
Ati “Waba utabyemera kuko ni uburenganzira bwawe, ukareka kuyisoma cyangwa ukayijugunya ariko kuyica no kuyihamba rwose biragayitse.”
Umushumba w'Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Antoine Rutayisire, yavuze ko nta shyano ryacitse kuba Muchoma yahambye Bibiliya, kuko hari umubare w’ababikoze Imana yakomeje kugirira neza n’uyu munsi.
Yavuze ko mu bihe bitandukanye abantu benshi barimo n’abanyabwenge mu bya siyansi bagiye bavuga ko Imana itabaho, ndetse bamwe bakarundanya Bibiliya bakazitwikira mu ruhame.
Yewe ngo no muri Bibiliya, hari benshi bagaragaza ko batiyumvisha ukuntu Imana igirira neza umunyabyaha, umukiranutsi agakomeza kubaho ubuzima busharira kandi ahora ayambaza!
Mu kiganiro na X Large ati “Si ikintu gishya! Nta shyano ryaguye. Ahubwo ikibazo ubwo ni ukwibaza ‘ese Muchoma ni iki cyamukoresheje biriya?”
Rutayisire yavuze ko Muchoma ashobora kuba yarahambye Bibiliya agamije kuvugwa, kubona abantu benshi bareba indirimbo ye anitezeho ko abanyamadini n’abandi bazamuteraniraho.
Akavuga ko Muchoma yatwitse Bibiliya agamije kwamamara binyuze mu gukora ikintu giciriritse, kuko ngo ni indwara y’urubyiruko rw’iki gihe. Ati “Ni indwara y’urubyiruko, buriya ibisazi by’urubyiruko nibimushimiramo, agasubiza amaso inyuma ushobora no kuzamubona yarihannye, anavuga ati ‘rwose mu mbabarire ibyo nakoze.’
Uyu mushumba avuga ko Imana idahora, bityo ko Muchoma adakwiye kugira ubwo bw’uko ishobora kumukubitisha inkuba cyangwa ngo imuhombye, kuko ngo n’u Bushimwa bwarabikoze mu myaka yo ha mbere, ariko ubu buraganje mu iterambere.
Ati “Buriya rero Imana ntimuyizi, rwose nkubwize ukuri, Imana, biriya ntabwo bishobora gutuma Imana irakara ngo ikubitishe inkuba Muchoma. Nta nubwo izamuhombya mu byo akora. Nta nubwo uzamubuza kugera ku ntego yihaye, kuko siko Imana ikora. ”
Yavuze ko ku munsi w’urubanza, Muchoma abaye yarihanye
Imana itazamubaza iby’uko yatwitse Bibiliya.
Akavuga ko ibyo Muchoma yakoze byoroheje bityo ko ntawe ukwiye kumutaho umwanya, kuko hari abishe abantu, abagambanira abandi bakabafungisha, bakabicicisha n’ibindi byaha bikomeye.
Umuhanzi Muchoma yaratunguranye acagagura Bibiliya arayihamba mu mashusho y'indirimbo ye 'Ni Ikibazo'
Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze ko Muchoma atari we wa mbere uciye Bibiliya, bityo ko nta shyano ryaguye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI IKIBAZO' Y'UMUHANZI MUCHOMA
TANGA IGITECYEREZO