RFL
Kigali

Breaking: Abayobozi bakuru ba ADEPR bakuweho na RGB bazira gukomeza guhembera amacakubiri

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/10/2020 19:28
4


Itorero ADEPR rimaze imyaka myinshi rivugwamo ibibazo bitandukanye mu nzego nkuru zaryo ku rwego rw'igihugu, umuti ugashakwa ukabura, bikaba ngombwa ko Leta ihagurukana ibakwe. Kuri ubu nabwo nyuma y'ibibazo bimaze igihe bitutumba muri iri torero, RGB yafashe umwanzuro wo gukuraho abagize inzego z'ubuyobozi.



Rev Karuranga Ephrem wayoboraga ADEPR amaze iminsi acyocyorana na mugenzi we wari umwungirije ari we Rev Karangwa John. Karuranga aherutse kwandikira Karangwa ati "Nkwandikiye nkumenyesha ko uhagaritswe by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu abarwa uhereye igihe umwanzuro wafatiwe ku wa 26/09/2020 nk'uko byemejwe n’Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR, CA" Yanamusabye gutanga imodoka y'akazi n'ibindi bikoresho by'Itorero bitarenze tariki 1 Ukwakira 2020.

Icyakurikiyeho ni uko Karangwa yavuniye ibiti mu matwi, nawe ahita yandikira Umuyobozi w'Inama y'Ubuyobozi ya ADEPR amumenyesha ko akorerwa akarengane na Karuranga yitwaje umwanya n'igitinyiro afite. Yamushinje kwaica amategeko nkana yaba amugenga ndetse n'ay'itorero rya ADEPR. Yasabye kurenganurwa. Perezida w'Inama y'Ubuyobozi ya ADEPR (CA), Callixte Kayigamba yahise ajya mu ruhande rwa Karangwa, amubwira ko agomba gukomeza inshingano ze.

Mu ibaruwa yamwandikiye asubiza gutaka kwe, hari aho Kayigamba yagize ati "Bityo nkaba ngusaba gukomeza inshingano zawe nk’uko bisanzwe ndetse nkukangurira kuzitabira inama izasubukura iyo ku wa 26/9/2020, nk’uko iteganyijwe ku wa 3/10/2020, saa 9:00 muri Dove Hotel”. Ntibyagarukiye aho ahubwo uyu muyobozi yanasabye Rev Karuranga Umuvugizi Mukuru wa ADEPR gutesha agaciro ibaruwa yandikiye Rev Karangwa Umuvugizi Wungirije imuhagarika by'agateganyo kuko yanditswe mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

RGB MU KUVUGUTA UMUTI W'IKIBAZO KIRAMBYE MURI ADEPR

Nyuma y'uyu muriro umaze iminsi waka mu Itorero ry'Abanyamwuka rya ADEPR nk'uko biyita, kuri uyu wa 2 Ukwakira 2020, Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwakuyeho abagize inzego z'ubuyobozi muri ADEPR. RGB yavuze ko abayobozi b'iri torero bananiwe gukemura ibibazo biri muri iri itorero ndetse n'inama bagiriwe na RGB ntibazubahirije ahubwo imiyoborere yabo n'imikorere yabo ikomeza guhembera amacakubiri no kubangamira ituze ry'abagize Itorero rya ADEPR.

Ibibazo muri ADEPR byiyongereye cyane mu gihe gishize ku buyobozi bwa Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana, icyo gihe aba bombi baregujwe ndetse baranafungwa bashinjwa kunyereza umutungo w'Itorero rya ADEPR. Baje gusimburwa na Rev Karuranga Ephrem nk'Umuvugizi Mukuru na Rev John Karangwa nk'Umuvugizi Wungirije. Kuva bageze ku buyobozi, ntacyo bahinduye ku miyoborere mibi yamunze iri torero, ari nayo mpamvu RGB ifashe umwanzuro wo kubakuraho.


Rev Karuranga na Rev Karangwa ukubutse mu gihome aho yashinjwaga gukoresha impapuro mpimbano, ni bo bari abayobozi bakuru ba ADEPR

-ADEPR: Uko Bosebabireba yakiriye itabwa muri yombi rya Rev Karangwa wanze kumuha imbabazi, icyo amwifuriza n'ubutumwa yahaye abakristo

-Hatowe komite isimbura abari muri gereza, Rev Karuranga Ephrem ni we muvugizi mukuru

-Umuriro watse muri ADEPR: Tom Rwagasana arashinja Rev Karuranga guhubuka akamwandagaza amakutesha agaciro

Mu ibaruwa RGB yandikiye ADEPR iyimenyesha ko yakuyeho inzego z'ubuyobozi zaryo, yavuze ko yakuyeho; Inteko rusange, Inama y'Ubuyobozi, Komite Nyobozi (Biro) na Komite Nkemurampaka. Yatangaje kandi ko Madamu Umuhoza Aulerie yahawe inshingano zijyanye n'imicungire y'abakozi n'umutungo kugeza igihe abazayobora umuryango mu gihe cy'inzibacyuho bazashyirirwaho. RGB yavuze ko ari yo izagena uburyo ADEPR izayoborwa mu gihe cy'inzibacyuho.

Mu itangazo ryateweho umukono na Dr Usta KAYITESI, Umuyobozi Mukuru wa RGB, hari aho yagize ati "Nshingiye ko mwagiriwe inama zitandukanye na RGB ariko inzego muyobora zikaba zarananiwe gukemura ibibazo ku buryo imiyoborere yanyu ikomeje guhembera amacakubiri no kubangamira ituze ry'abagize itorero rya ADEPR, (....) Dushingiye ku isesengura RGB yakoze ryerekana ko amategeko, imikorere n'imicungire y'abakozi n'umutungo bya ADEPR bitanoze ku buryo bidatanga igisubizo kirambye ku bibazo bikomeje kugaragara muri ADEPR;

Mu nyungu za ADEPR n'abanyamuryango bayo, hashingiwe ku bubasha ihabwa n'amategeko, RGB ifashe ibyemezo bikurikira; Ikuyeho inzego za ADEPR zikurikira; Inteko Rusange, Inama y'Ubuyobozi, Komite Nyobozi na Komite Nkemurampaka guhera none tariki ya 02 Ukwakira 2020. Ikuye mu nshingano abasanzwe ari abakozi ba ADEPR bari mu bagize Biro Nyobozi n'Inama y'Ubuyobozi,...."Iri torero ryabaye riragijwe Madamu Aulerie Umuhoza wari ushinzwe Ubutegetsi n'Imari muri ADEPR, akaba yahawe inshingano zijyanye n'imicungire y'abakozi n'umutungo kugeza igihe hazashyirirwaho Komite y'inzibacyuho.

Bishop Sibomana na Bishop Tom Rwagasana babanjirije kwicara mu ntebe y'ubuyobozi aba bayobozi begujwe, nabo bavuye nabi ku buyobozi bw'iri torero, dore ko icyo gihe batawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa ADEPR binyuze muri Dove Hotel yubatswe n'imitsi y'abakristo. Nyuma y'iminsi myinsh bari mu gihome Tom na Sibomana baje gufungurwa bagizwe abere, bageze hanze basanga barasimbujwe. Ntibongeye kugira ijambo nahoranye, ahubwo ADEPR yari iyobowe na Rev Ephrem Karuranga yabagumishijeho icyasha ibambura n'ubupasitori.


RGB yakuyeho Biro Nyobozi y'itorero ADEPR n'izindi nzego zose nkuru


Bishop Sibomana na Bishop Rwagasana nabo bavuye nabi ku buyobozi bwa ADEPR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndagijimana emmanuel3 years ago
    Adeper abayobozi bayo nibarusahuzi gusa ahubwo uwafunga nitorero ryose kuberako aho gushaka inyungu zitorero barigukururira inda zabo uborero reta ikomeze ibe maso ireberere abakristo murirusange.
  • Ndagijimana emmanuel3 years ago
    Adeper abayobozi bayo nibarusahuzi gusa ahubwo uwafunga nitorero ryose kuberako aho gushaka inyungu zitorero barigukururira inda zabo uborero reta ikomeze ibe maso ireberere abakristo murirusange.
  • Fiacre3 years ago
    Bazahanwe by'intangarugero
  • TURIKUMWENIMANA JOHN3 years ago
    Na komite zo mu cyaro zakuweho?





Inyarwanda BACKGROUND