Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Gicurasi 2017 ni bwo muri ADEPR hotowe komite y’agateganyo isimbura abayobozi b’iri torero bari muri gereza nyuma yo gushinjwa ibyaha byo kunyereza umutungo wa ADEPR, nubwo bo babihakana.
Amatora y’iyi komiye y’agateganyo izamara igihe cy’amezi icumi dore ko izarangiza manda muri Werurwe 2018, yabereye ku Gisozi kuri Dove Hotel yitabirwa n'abantu 59 b'abanyamuryango b'Inteko Rusange ya ADEPR igizwe n'abayobozi b'indembo n'abayobora ADEPR mu Turere ndetse n'abandi bayobozi bakuru muri ADEPR. Uwatowe nk’umuvugizi mukuru wa ADEPR ni Rev Karuranga Ephraim wari umuyobozi wungirije w'Ururembo rw'Amajyaruguru. Uyu akaba yasimbuye Bishop Sibomana Jean uherutse gutabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda.
Komite nshobozi nshya ya ADEPR iyobowe na rev Karuranga Ephraim
Rev Pastor Karangwa John wari usanzwe ari umuyobozi w’ururembo rwa ADEPR Uganda (PCI Uganda) yabaye umuvugizi wungirije wa ADEPR asimbura Bishop Tom Rwagasana Rwagasana na we uri mu gihome akurikiranyweho kunyereza umutungo wa ADEPR. Mutuyemariya Christine wari ufite imari ya ADEPR mu nshingano ze ariko akaba ari mu gihome, yasimbuwe na Madame Umuhoza Aurelie wari umukristo usanzwe mu itorero rya ADEPR Remera, akaba yatowe ku majwi 58 n'imfabusa imwe. Madame Umuhoza yari asanzwe akorera muri RSSB mu ishami ry'Icungamutungo, akaba afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.
Karuranga na Karangwa batowe n'abantu 58, ijwi rimwe riba imfabusa
Pastor Ruzibiza Viateur wari ushinzwe itangazamakuru, Isanamitima, Ubumwe n'ubwiyunge muri ADEPR,yatowe ku majwi 58 n'imfabusa imwe ku mwanya w'umunyamabanga mukuru w'itorero ADEPR. Umujyanama wa ADEPR yabaye Pastor Nsengiyumva Patrick wari umuyobozi w'urubyiruko rwa ADEPR ku rwego rw'igihugu, akaba yasimbuye Pastor Nkuranga Aimable wari umujyanama wa ADEPR mu by'imari n'ubutegetsi ndetse uyu Nkuranga akaba ari na we muyobozi rukumbi muri komite yari iyobowe na Bishop Sibomana Jean utaratawe muri yombi na Polisi y'u Rwanda. Tariki ya 29 Gisurasi 2017 akaba ari bwo Pastor Nkuranga yeguye ku mirimo ye.
Rev Rurangirwa Emmanuel uyobora Ururembo rw'Umujyi wa Kigali ni umwe mu bantu bahabwaga amahirwe menshi yo gusimbura Bishop Sibomana Jean, gusa byarangiye amahirwe atamusekeye kuko atigeze aboneka mu batowe, ndetse hari amakuru avuga ko bamwe banze kumutora kuko ngo bamubona mu ndorerwamo y'abayobozi ba ADEPR bari muri gereza.
Rurangirwa Emmanuel wari ufite inyota yo gusimbura Bishop Sibomana
Rev Rurangirwa uyobora insengero za ADEPR zose zo mu mujyi wa Kigali ni we watumije iyi nama yabereyemo amatora ndetse akaba yari yayise inama idasanzwe, birangira adahawe amahirwe yo gutorwa n'ubwo ngo yari afite icyizere cyo kwicara mu ntebe y'icyubahiro za Bishop Sibomana, ahubwo umuvugizi mukuru aba Karuranga batakekaga ndetse akaba uatajya yumvikana mu itangazamakuru.
Komite y'agateganyo ya ADEPR isimbura iyayoborwaga na Bishop Sibomana Jean
Umuvugizi mukuru: Rev Karuranga Ephraim
Umuvugizi wungirije: Rev Karangwa John
Umunyamabanga: Pastor Ruzibiza Viateur
Umujyanama mukuru: Pastor Nsengiyumva Patrick
Ushinzwe imari ya ADEPR:Madame Umuhoza Aurelie
Komite nyobozi nshya ya ADEPR
Madame Umuhoza Aurelie avuga ijambo nyuma yo gutorwa
Bapfukamye hasi barambikwaho ibiganza n'abakozi b'Imana
TANGA IGITECYEREZO